Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Athletisme: Ikipe y’u Rwanda yizeye kwitwara neza muri shampiyona y’Isi

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 22-03-2018 saa 07:28:07

Tariki 24 Werurwe 2018 mu mujyi wa Valencia muri Espagne  hazabera  shampiyona y’Isi, “2018 IAAF World Half Marathon Championship”, U Rwanda ruzaserukirwa n’abakinnyi 3 mu gusiganwa ahareshya na kilometero 21.

Hakizimana John, umwe mu bakinnyi bagiye guserukira u Rwanda muri shampiyona y’Isi muri Espagne – Copy

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bahagurutse i Kigali ejo hashize tariki 21 Werurwe 2018 ni Hitimana Noheli, Gakuru David ndetse na Hakizimana John.

Umutoza mukuru w’iyi kipe, Murenzi Emmanuel yabwiye Imvaho Nshya ko aya amarushanwa yizeye y’uko abakinnyi be bazitwara neza.

Avuga ko bafite intego yo guhagararira igihugu neza muri aya marushanwa, ndetse ko biramutse bibashobokeye bifuza gusoreza mu makipe 5 ya mbere ku Isi.

Murenzi wari umaze igihe kitari gito akorana n’aba bakinnyi imyitozo, iki kizere agaragaza ko agishingira ku rwego asanzwe abaziho ndetse n’uko bahagaze muri iki gihe.

Avuga ko aya marushanwa basanzwe bayahagararamo neza kuko aba bakinnyi uko ari batatu, bose basanzwe bakina iyi shampiyona y’Isi, kuri ubu ufite ibihe byiza mu gusiganwa ahareshya na kilometero 21, yakoresheje isaha imwe n’iminota 3.

Muhitira Felicien uzwi nka “Magare”, wari werekeje mu Butaliyani mu rwego rwo kwitegura iyi shampiyona y’Isi, nta bwo azayigaragaramo.  Murenzi asobanura ko n’ubwo yari yahamagawe atigeze yitabira imyitozo hanyuma Federasiyo ifata ikemezo cy’uko atajya muri iyo mikino.

 

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.