Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Athletisme: Hitimana yiteguye kwitwara neza mu isiganwa rizabera muri Congo Brazzaville

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 8, 2018

Hitimana Noel usanzwe userukira igihugu mu mikino ngororamubiri aratangaza ko yiteguye kwitwara neza mu isiganwa rya “Semi Marathon International de Brazzaville 2018” rizabera muri Congo Brazzaville muri Kamena 2018.

Hitimana Noel usanzwe ukinira ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri yizeye kwitwara neza mu isiganwa azitabira muri Congo Brazaville

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Hitamana Noel usanzwe ukinira ikipe ya APR AC  yatangaje ko imyitozo arimo mu gihugu cya Kenya irimo kugenda neza.

Avuga ko mu gihe kigera ku minsi 9 amaze muri Kenya arimo gukora imyitozo neza.

Hitimana uherutse kwitwara neza muri “Kigali International Peace Marathon 2018” yegukana igice cya Marato akomeza avuga ko nubwo ari ku nshuro ya mbere azaba yitabira iri siganwa afite intego yo guhesha ishema igihugu yegukana umudali. Ati “Ku nshuro ya mbere nzaba nitabira isiganwa  intego yange ni iyo kwitwara neza kandi nkazana umudali wa zahabu”.

Hitimana Noel watoranyijwe n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF” azasiganwa ahareshya na kilometero 21. Muri iyi ntera akaba ibihe byiza yagize yarakoresheje isaha n’iminota ibiri (1h02’) yabikoze muri shampiyona y’Isi, “IAAF/Trinidad Alfonso World Half Marathon Championships” yabereye i Valencia muri Espagne tariki 24 Weruwe 2018.

Muhitira Felicien ni we wegukanye umudali wa zahabu mu irushanwa“Semi Marathon International de Brazzaville 2017” ryabaye tariki 14 Kanama 2017. Muri iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 14, Muhitira Felicien bakunze kwita Magare mu gusiganwa ibilometero 21 yakoresheje  isaha imwe, iminota 4 n’amasegonda 31, akurikirwa na Wilson Kipotiche wo muri Kenya naho ku mwanya wa 3 haza undi mukinnyi w’u Rwanda, Hakizimana  John.