Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Athletisme: Hitimana yegukanye isiganwa ryabereye mu Butaliyani

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 07-05-2019 saa 10:45:51
Hitimana Noel (hagati), yashyikirijwe igikombe nyuma yo kwegukana iri siganwa ryo mu Butaliyani

Hitimana Noel ukina imikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru ya “Athletisme” yitwaye neza yegukana isiganwa ryiswe “Trieste Half Marathon”, ryabereye mu Butaliyani tariki 05 Gicurasi 2019.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 24 ryitabiriwe n’abantu ibihumbi bibiri ryatangiriye ahitwa Piazza Aurisina rigasoreza mu gace kitwa Piazza Unità d’Italia.

Hitimana yaje kuryegukana nyuma y’uko abaye uwa mbere mu kwiruka ahareshya n’igice cya Marato (21km) mu bagabo, akoresheje isaha imwe, iminota 03 n’amasegonda 28 (1h03’28”).

Uyu mukinnyi yakurikiwe ku mwanya wa kabiri na Najibe Salami, ukomoka mu Butaliyani (1h04’30”) naho Melly Joel ukomoka muri Kenya aba uwa gatatu (1h07’45”).

Aganira n’Imvaho Nshya, Hitimana yatangaje ko yishimiye gutwara iri siganwa n’uko yitwaye muri rusange. Avuga ko ari irushanwa ryari rikomeye cyane kuko risanzwe ryitabirwa b’Abanyaburayi gusa.

Hitimana Noel, usanzwe ukinira ikipe ya APR AC yaherukaga kwitwara neza kandi mu irushanwa ryabereye mu mujyi wa Banja Luka muri Bosnia ryiswe “GoPro RMC Banja Luka Half Marathon 2019”, aho yabashije kwegukana umwanya wa kabiri akoresheje isaha imwe iminota 5 n’amasegonda 17 (1h05’17”).

Mu kiciro cy’abagore, Volha Mazuronak ukomoka muri Belarus ni we wabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe iminota 13 n’amasegonda 56 (1h13’56 “), akurikirwa na Cavaline Nahimana, ukomoka mu Burundi (1h14’) naho Laila Soufyane, ukomoka mu Butaliyani aba uwa gatatu (1h15’04”).

Nk’uko bitangazwa n’igitangazamakuru cyo mu Bufaransa “L’Equipe” iri siganwa ryari rimaze iminsi rivugwamo ibikorwa by’irondaruhu, nyuma y’uko abaritegura bari bahisemo gutumira abakomoka mu Burayi gusa mu rwego rwo kwanga gukoresha abakinnyi bakomoka muri Afurika nk’ibikoresho.

Mu gitondo k’itariki 04 Gicurasi 2019, Fabio Carini utegura Trieste Half-marathon, nibwo yaje kuvuguruza ibyari byatangajwe anasaba imbabazi maze anatangaza ko abakinnyi b’Abanyafurika bemerewe kuryitabira.

Hitimana Noel (hagati), yashyikirijwe igikombe nyuma yo kwegukana iri siganwa ryo mu Butaliyani

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.