Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Athletisme: Hitimana na Yankurije begukanye ikiciro cya kabiri cya shampiyona 

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 28-01-2019 saa 12:26:07
Bigirimana wabaye uwa kabiri (Iburyo), Hitimana wa mbere (Hagati) na Muhitira wa 3, bifotozanya n’abayobozi

Abakinnyi, Hitimana Noel mu bagabo na Yankurije Marthe mu kiciro cy’abagore bombi bakinira ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri ni bo begukanye irushanwa ry’ikiciro cya kabiri cya shampiyona y’igihugu yo gusiganwa ku maguru mu nzira zigoye “National Cross Country Championships” yabaye tariki 26 Mutarama 2019.

Iyi shampiyona yateguwe n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF” yitabiriwe n’abakinnyi bo mu byiciro bitandukanye birimo abakuru n’abato, yari igamije gushaka abakinnyi bazahagararira igihugu muri shampiyona y’Isi “World Cross Country Championship” izabera i Aarhus muri Danmark tariki 30 Werurwe 2019.

Hitimana Noel usanzwe userukira igihugu mu gusiganwa mu mihanda yabigezeho nyuma yo kwitwara neza akaza ku mwanya wa mbere aho mu gusiganwa ahareshya n’ibilometero 10 (10 km) yakoresheje iminota 30 n’amasegonda 58 (30’58”) akurikirwa na Bigirimana Theophile ukinira NAS (30’59”).

Aha kandi Muhitira Felicien ukinira MCAC aba uwa 3 (31’14”), Tuyishimire Christophe ukinira APR yaje ku mwanya wa 4 (31’39”) naho Nimubona Yves nawe ukinira APR aba uwa 5 (31’55”).

Mu kiciro cy’abagore, Yankurije Marthe yaje ku mwanya wa mbere, akaba mu gusiganwa ahangana n’ibilometero 10 (10 km) yarakoresheje iminota 36 n’amasegonda 43 (36’43”) yakurikiwe na Nishimwe Beathe ukinira NAS (36’55”) naho Niyirora Primitive ukinira NAS aba uwa 3 (39’02”).

Mu kiciro cy’abato, mu bahungu basiganwe ahareshya n’ibilometero 8 (8km), Uwimana Felix ukinira SINA Gerard yabaye uwa mbere (26’27”), akurikirwa na Ingabire Victor (27’17”) naho Manishimwe J.D’Amour aba uwa 3 (27’41”).

Mu bakobwa, Ibishatse Angelique ukinira MCAC yabaye uwa mbere mu gusiganwa ahareshya n’ibilometero 6 (6 km), (22’27”), akurikirwa na Niyonkuru Florence ukinira Nyaruguru (23’14”) naho Uwitonze Claire ukinira Rwamagana aba uwa 3 (23’27”).

Ikipe ya APR ni yo yaje kuba iya mbere mu kiciro cy’abagabo ndetse mu bagore yabaye Mountain Classic Club mu gihe muri rusange ikipe ya APR, ni yo yitwaye neza kurusha izindi hataranyijwe amanota mu bagabo n’abagore

Nyuma yo kwegukana iri siganwa, Hitimana wari wanabaye uwa mbere mu ryabanje yatangaje ko yishimiye ko yitwaye neza ndetse bikaba byagenze nk’uko yabyifuzaga.

Ati “Nitwaye nk’uko nabyifuzaga, ni inshuro ya kabiri nyitwaye, nakomeje kwitegura cyane ni yo mpamvu nabashije kongera kuyitwara kandi Imana yabimfashijemo.”

Avuga ko kuva batangira gukina iri siganwa yakomeje gusenga lmana ngo azage akomeza kuritwara ndetse nibanasohoka bagiye guhura n’abanyamahanga bazarusheho kwitwara neza.

Umutangana Olivier, umunyamabanga mukuru wa RAF yatangaje ko bishimiye uko iri siganwa ryagenze. Avuga ko agendeye ku buryo abarushanyijwe bitwaye bagende ku bihe bakoresheje, batanga ikizere cy’ uko abo bazatoranya bazaba ari beza kandi bazahagararira neza igihugu.

Biteganyijwe ko abakinnyi 5 ba mbere bitwaye neza mu kiciro cy’abagabo (Senior), hongeweho James Sugira witoreza mu mahanga kandi akaba ahagaze neza, uko ari 6 ni bo bazahagararira u Rwanda muri iyi shampiyona y’Isi.

Ubuyobozi bwa RAF bufatanyije n’abatekinisiye muri uyu mukino, bakaba barimo gusesengura uko abagore ndetse n’ingimbi bitwaye muri iyo mikino ngo harebwe niba hari abazoherezwa muri iyo mikino hashingiwe ku bihe bafite ndetse n’umusaruro ukenewe muri shampiyona y’Isi.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri iyi shampiyona y’Isi nibamara kwemezwa burundu, bazahita batangira gutegurwa kugira ngo bazage muri shampiyona y’Isi bameze neza kurushaho.

Abasiganwa mu kiciro cy’abahungu bakiri bato bahagurutse ku murongo bagombaga gutangiriraho

Karasira Eric, umutoza wa APR yishimira igikombe yari amaze gutsinda muri iri siganwa

Hitimana Noel ayoboye igikundi cyarimo abakinnyi bakomeye nka Muhitira Felicien waje gusoreza ku mwanya wa 3 mu bakuru

Bigirimana wabaye uwa kabiri (Iburyo), Hitimana wa mbere (Hagati) na Muhitira wa 3, bifotozanya n’abayobozi

Abayobozi b’ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri bashyikirizwa igikombe bari batwaye mu kiciro cy’abakuru

APR y’imikino ngororamubiri bishimira kuba aribo babaye ikipe yitwaye neza muri iri siganwa

Abasiganwe mu kiciro cy’abagabo bakuru, bahagurutse ku murongo w’aho bagombaga gutangirira isiganwa

Abakinnyi ba APR y’abagabo bishimira igikombe bari bamaze guhabwa

Abakinnyi b’ikipe ya NAS bashyikirizwa igikombe bari begukanye mu kiciro cy’abakiri bato

Abakinnyi b’ikipe ya NAS bishimira igikombe bari bamaze kwegukana mu bakiri bato

Abakobwa babaye 3 ba mbere mu kiciro cy’abakobwa bakuru bamaze kwambikwa imidali

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.