Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Athletisme:  Hatoranyijwe abazitabira imikino y’Afurika y’urubyiruko

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya 12-06-2018 saa 08:55:14
Ubwo abana bari mu isiganwa ryo gushaka abazitabira imikino y'Afurika

Komite Olempike y’u Rwanda ifatanyije  n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF” bakoresheje irushanwa ryo gutoranya abana barusha abandi mu gihugu hose  kugira ngo  bazaserukire u Rwanda mu mikino y’Afurika “African Youth Games 2018″ mu kwiruka ku maguru.

Ubwo abana bari mu isiganwa ryo gushaka abazitabira imikino y’Afurika

Iki gikorwa cyabereye kuri Sitade Amahoro i Remera tariki 10 Kamena 2018. Abana batoranyijwe mu bakobwa n’abahugu bari mu byiciro 3 harimo abasiganwa metero ibihumbi 3,  metero 1500 na  800.

Iyi gahunda yo kubanza gutegura amarushanwa hagatoranywa abakinnyi barushije abandi ni umwanzuro wafashwe na Komite Olempike y’u Rwanda  ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Umuco “MINISPOC”  ko u Rwanda ruzajya ruhagararirwa n’abakinnyi bashoboye kurusha abandi  aho hazajya hategurwa amarushanwa imbere mu gihugu agamije gutoranya abakinnyi barusha abandi akaba aribo bashyirwa mu mwiherero na bo hagatoranywamo abarusha abandi akaba ari bo bitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Umwe mu bayobozi muri Komite Olempike y’u Rwanda akaba ari umujyanama, E’gairma Hermine  yatangaje ko  ubu buryo basanze ari bwo bwiza kuko hazajya hagenda umukinnyi warushije abandi atari bya bindi ishyirahamwe ry’umukino runaka ryatangaga izina ry’umukinnyi uzagenda  batazi n’uko ahagaze.

Abana batoranyijwe

 Mu bana 44 bari baturutse mu gihugu hose baje kurushanwa hatoranyijwe 18. Mu gusiganwa metero ibihumbi 3, mu bakobwa hari Ibishatse Agnes, Mukamusana Sandrine na Nayituriki Dorothée. Mu bahungu hari Bakunzi Aime Frodite, Nsengiyumva Assel  na  Niyomukiza Jean Baptiste.

Mu gusiganwa metero 1500 mu bakobwa hari Iradukunda Mane Mediatrice, Yamuragiye Christine na Nzambazamariya Mahoromeza Nadia. Mu bahungu  hari  Ugeziwe Dieudonne, Byiringiro Placide na Niyonkuru Gad.

Mu kiciro cy’abasiganwa metero 800 hari  Nishimwe Belyse, Niyonkuru Marthe na Uwuzuyimena Delphine mu bakobwa na Ingabire Victoire, Ncunguyinka Samson na Uwumuremyi Olivier mu bahungu.

Muri aba bana batoranyijwe hazavamo 2, umuhungu n’umukobwa muri buri kiciro ni ukuvuga muri metero 3000, 1500 na 800.

Mu mikino ngororamubiri akaba ari ho hari hasigaye mu mikino izaserukira u Rwanda  ari yo Beach Volleyball na Karate. Imikino y’Afurika izabera muri Algeria tariki 18 kugeza 28 Nyakanga 2018.

 

Umwanditsi:

Amani Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.