Athletisme: Haraba irushanwa rigamije gutegura abakinnyi bazaserukira igihugu

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 22-03-2019 saa 09:53:37
Niyirora Primitive usanzwe ukinira NAS wari wabaye uwa mbere mu kiciro cy'abagore bakuru mu irushanwa nk'iri ryabaye muri Gashyantare 2019

Mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF), baratangaza ko bateguye irushanwa ryo ku rwego rw’igihugu mu gusiganwa ku maguru kuri piste ‘National Athletics Competition’, rikaza kubera kuri Sitade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019, guhera saa mbiri za mu gitondo (08h00).

RAF itangaza ko iri rushanwa rigamije gukomeza gusuzuma ubushobozi bw’abakinnyi no kubongerera ubunararibonye mu rwego rwo kwitegura kuzahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga azaba muri uyu mwaka wa 2019.

U Rwanda rukaba rwitegura kuzitabira amarushanwa akomeye arimo imikino y’Afurika ‘All African Games’, izabera muri Maroc kuva tariki 23 Kanama kugeza 03 Nzeri 2019 ndetse na shampiyona y’Isi y’imikino Ngororamubiri “World Athletics Championship”, izabera i Doha muri Qatar kuva tariki 27 Nzeri kugeza 6 Ukwakira 2019.

Iri rushanwa rije rikurikira iryabaye tariki 16 Gashyantare 2019, riritabirwa n’abakinnyi bari mu kiciro cy’abagabo n’abagore; harimo; abakuru, ingimbi n’abangavu, bavuye mu makipe yose agize iri shyirahamwe.

Mu byiciro biza kurushanwa; abakinnyi bari munsi y’imyaka 18 barasiganwa intera ya metero ibihumbi 3, abakuru mu bagabo n’abagore barengeje imyaka 18, basiganwe intera ya metero 100, 200, 400, 800, 1 500, 5 000 na metero ibihumbi 10.

Mu kiciro cy’abana bari hagati y’imyaka 16 na 17 nabo bemerewe kwitabira ibyiciro bitandukanye by’iri rushanwa, ukuyemo gusiganwa intera ndende; ni ukuvuga metero ibihumbi 5na matero ibihumbi 10.

Niyirora Primitive usanzwe ukinira NAS wari wabaye uwa mbere mu kiciro cy’abagore bakuru mu irushanwa nk’iri ryabaye muri Gashyantare 2019

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.