Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
17°C
 

Athletisme: Abakinnyi 5 ni bo bazaserukira igihugu muri shampiyona y’Isi muri Cross-Country

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 21-02-2019 saa 08:50:42
Sugira James, umwe mu bakinnyi 5 bazaserukira igihugu muri shampiyona y'Isi yo kwiruka mu nzira zigoye

Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF) rimaze gushyira ahagaragara abakinnyi 5 bazaserukira u Rwanda muri shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku maguru mu misozi “IAAF World Cross-Country Championship 2019” izabera i Aarhus muri Danmark tariki 30 Werurwe 2019.

Aba bakinnyi 5 bo mu kiciro cy’abagabo barangajwe imbere na Sugira James usanzwe witoreza muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ari na ho yiga, hakaza Hitimana Noël na Tuyishimire Christophe bombi bakinira ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri.

Sugira James, umwe mu bakinnyi 5 bazaserukira igihugu muri shampiyona y’Isi yo kwiruka mu nzira zigoye

Aba kandi biyongeraho Bigirimana Théophile ukinira NAS ndetse na Muhitira Félicien uzwi nka “Magare” usanzwe ukinira Mountain Classic Athletics Club.

Aganira n’Imvaho Nshya, Karasira Eric, umutoza w’aba bakinnyi yatangaje ko ku makuru bakesha, Ndacyayisenga Peter, ushinzwe tekinike muri RAF ari uko bazatangira imyitozo mu kwezi gutaha (Werurwe) ikazabera i Gicumbi. Ati “Gahunda y’imyitozo izatangirana na Werurwe, ikazakorwa ukwezi kose.”

Aba bakinnyi ukuyemo Sugira utari mu Rwanda, batsindiye kuzahagararira igihugu muri iyi shampiyona, nyuma y’uko bitwaye neza muri shampiyona y’igihugu y’ikiciro cya kabiri yo gusiganwa ku maguru mu nzira zigoye “National Cross Country Championships” yabaye tariki 26 Mutarama 2019.

Hitimana Noel yaje ku mwanya wa mbere aho mu gusiganwa ahareshya n’ibilometero 10 (10 km), yakoresheje iminota 30 n’amasegonda 58 (30’58”) akurikirwa na Bigirimana Theophile (30’59”), Muhitira Felicien aba uwa 3 (31’14”), Tuyishimire Christophe yaje ku mwanya wa 4 (31’39”).

Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku maguru mu misozi iheruka “IAAF World Cross Country Championships 2017”, yabereye muri Uganda mu 2017, u Rwanda rwari rwahagarariwe n’abakinnyi 6 ari bo; Sugira James waje hafi ku mwanya wa 48, Nizeyimana Alexis (54), Manirafasha Primien (57), Gakuru David (60), Myasiro JMV (66) na Rubayiza Siladje (106).

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.