Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Assomption: Abagera ku 40 000 i Kibeho basabwe kurangwa n’urukundo

Yanditswe na NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Ku ya Aug 16, 2018

Padiri Mukuru ushinzwe Ingoro ya Bikiramariya ya Kibeho Harelimana Francois, yibukije abayoboke ba Kiliziya Gatolika kimwe n’abandi Banyarwanda kurangwa no kugendera ku butumwa bwo kunga ubumwe n’urukundo, kuko ari byo n’ubundi bikubiye mu butumwa Bikiramariya yahaye abo yabonekeye.

Abitabiriye kwizihiza isubira mu ijuru rya Bikiramariya i Kibeho basabwe kurangwa n’urukundo (Ifoto Nshimiyimana E)

Yabitangaje ejo hashize tariki 15 Kanama 2018, ubwo hizihizwaga umunsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya, ari wo Assomption. Kuri iyi nshuro uyu munsi witabiriwe n’Abakirisitu Gatolika bakomoka mu madiyoseze yose y’u Rwanda ndetse n’abaturuka mu bihugu byo hanze byiganjemo ibituranye n’u Rwanda, Padiri Harerimana avuga ko babariraga hagati y’ibihumbi 30 na 40.

Padiri Harerimana yabwiye Abanyamakuru ko ubutumwa bw’uyu munsi ku bakirisitu bateraniye i Kibeho kimwe n’ahandi mu Rwanda bushingiye ku cyo Bikiramariya ubwe yasabye ubwo yabonekeraga kuri ubu butaka butagatifu mu 1982.

Yagize ati: “Ubutumwa Bikiramariya yavugiye hano, ni ubutumwa bugenewe Isi yose, kandi mu magambo make ni ukugarukira Imana abantu bakabana neza. Kwirukana Imana mu buzima bw’umuntu ni nko kwiyahura, ni yo mpamvu yavuze ngo abantu barangana, ni yo mpamvu ku munsi nk’uyu mu 1982 yabajije ati kuki mwicana? Kuki mwangana? Kuki mwiburamo urukundo?”

Yasobanuye ko ubwo Bikiramariya yabonekeraga abakobwa b’i Kibeho yaje ngo afite agahinda ndetse arira bitewe nuko yabonaga imitima y’abantu.

Yagize ati: “Icyo gihe yaje abana bibwira bati turabyina, uyu munsi ni umunsi wo kwishima ariko yaje afite agahinda kenshi abana bakamubaza bati kuki utishimye? Ati nakwishima nte kandi mbona ubwanyu murimo mwiyahura?”

Gusa ku ruhande rw’abakoze urugendo baza kwizihiriza uyu munsi ku butaka butagatifu, bemeza ko babonye umugisha kandi urugendo rwabo rutabapfira ubusa.

Urayeneza Jean Bosco uvuga ko yaturutse i Kigali muri Kiliziya Saint Famille, ati: “Twaje n’amaguru ku wa gatandatu kandi twaje n’amaguru ducumbika muri Paruwasi ariko twashyitse hano ejo mu ma saa tanu kandi hano tuhabona imbaraga nyinshi cyane kuko Bikiramariya aba ari kumwe natwe kandi tuba twaje kuronka imbaraga, cyane ko ari we uduhakirwa ku mwana we tumwikoreza ibibazo dufite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, yemeza ko uyu munsi witabirwa cyane, gusa agasaba abikorera gushishikarira kujya gushora imari muri aka karere bakahubaka amacumbi ndetse bakanatanga n’izindi serivisi ziba zikenewe, cyane ko usibye n’uyu munsi hakunze no kuba ingendo nyinshi zihoraho ndetse n’indi minsi mikuru ya Kiliziya.

Yagize ati: “Dufite ingeri nyinshi z’abantu kandi amacumbi dusanganywe aruzuye ariko nta bwo ahagije ugereranyije n’abantu baza. Urabona ko ari ikibazo gikomeye cyane, tukaba twibutsa abantu bashora imari ko bakwiye kuza kuyishora hano urumva hari n’abataza kubera ko bazi ko batabona aho bacumbika.”

Habitegeko avuga ko bibabaje kubona hari n’abaza ariko bakabura amacumbi muri Nyaruguru bakajya mu tundi turere duturanye na Nyaruguru.

Igikorwa cyo kwizihiza umunsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya ku butaka butagatifu kuri iyi nshuro kitabiriwe n’Abakirisitu Gatolika bakomoka mu madiyoseze yose y’u Rwanda ndetse n’abaturuka mu bihugu byo hanze byiganjemo ibituranye n’u Rwanda, nk’abavuye muri Uganda, Abarundi, Abakongomani, Kenya, Tanzaniya, Centre Africa, Zambiya, Cote d’ivoire Burukinafaso ndetse na Camerouni. Ndetse n’abo mu Burayi nk’u Bufaransa aho avuga ko bageze kuri 32, Abataliyani, abavuye muri Polonye n’abandi.