Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Assemblée de Dieu igiye gutangiza ‘Girinka’ mu itorero ihereye ku bashumba

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 02-04-2019 saa 14:28:34
Pasitori Kabandana Claver, Umuvugizi w'Itorero rya Assemblee de Dieu mu Rwanda

Itorero rya Assemblée de Dieu ryiyemeje gushyigikira Gahunda ya Girinka yatangijwe mu mwaka wa 2006, igamije koroza Abanyarwanda bakennye.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru, Pasitori Kabandana Claver, Umuvugizi w’Itorero rya Assemblée de Dieu mu Rwanda yavuze ko bagiye gutanga inka bahereye ku bashumba.

Yagize ati, “Hagamijwe kwigana umuco wa Nyakubahwa Perezida wa Repubilika yabibye mu Banyarwanda wo kugabira inka na twe tugiye gukora icyo gikorwa kigendanye n’igitekerezo n’umugambi mwiza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akorera mu banyarwanda cyane cyane ikintu yise ‘Gira inka Munyarwanda’.”

Yakomeje agira ati, “Iki kintu twagitekerejeho, dusanga Imana yabwiye abo ikunda Abisilayeli ko izabaha igihugu kibaha amata n’ubuki, umuyobozi wacu dukunda nawe ayobowe n’Imana aryungamo yifuza ko Abanyarwanda bagira amata. Nange rero nk’umushumba nifuje ko abashumba nyobora bagira amata, mbiganiriza bagenzi bange dukorana kuko dukora mu itsinda, dusanga bikwiriye, cyane cyane ko buriya twebwe mu matorero yacu ya Assemblée de Dieu cyangwa Assemblies of God kubakoresha Icyongereza burya twebwe ntabwo duhemba abapasitori bacu bahembwa n’itorero bayobora.”

Pasitori Kabandana Claver, Umuvugizi w’Itorero rya Assemblee de Dieu mu Rwanda

Nk’uko akomeza abivuga, ngo hari ubwo usanga amatorero yo mu cyaro bitewe n’ubushobozi bw’abayoboke baba bafite amafaranga babona aba ari make, ugasanga bifashisha korora no guhinga.

Agira ati, “Naritegereje nsanga ubuzima bw’abashumba bacu atari bwiza, ndatekereza ngo uwabunganira nk’uko umuyobozi wacu w’igihugu abigenza, bityo, abashumba nyobora tukabaha inka, kuko iyo umuntu afite inka aba afite byinshi, iyo afite umurima aba abonye ifumbire, iyo ufimbiye, imyaka wezaga yikuba nka gatatu cyangwa kane, aba abonye amata.”,

Umuntu ufite inka ikamwa litiro 10 k’umunsi yanywa litiro 5 izindi 5 akazigurisha. Icyo gihe yashisha kandi n’abana bakamererwa neza kandi yarangiza na ya mata akayagurisha, akamwunganira mu buzima, akabasha no gukora umurimo w’Imana yoroye. Si n’ibyo byonyine yabona na biyogazi agacana, ibyo mbitekereje rero nsanga ari iby’igiciro. Tugize mahirwe rero inka turazibona.”

Ku ikubitoro, babonye inka 22 ni zo bagiye gutanga. Inka imwe bayigeneye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana 300, inyana baragira igihe gito bakabangurira hanyuma bagatangira kunywa amata.

Izi nka bazazigabanya mu turere turimo amatorero yabo ari hirya no hino mu gihugu mu ntara zose z’u Rwanda.

Avuga ko bazagendera mu murongo w’uko Leta ibikora uwo bahaye inka agomba kuyorora, akabona amata, akabona ifumbire, ariko ntiyemerewe kuyigurisha kuko intumbero ari iy’uko azatura nyuma igahabwa undi n’ubwo hamwe n’ibyo ngibyo bazakomeza gushaka amafaranga kugira ngo bahe n’abandi batarindiriye ko babitura.

Yagize ati, “Namara kutwitura ntabwo tuzemerera umuntu kugira ngo agurishe iyo nka ahubwo yenda yakwikenuza icyo ibyaye cyangwa se yakwicungura akaba yayigurisha ariko intego nyamukuru ni uko dushaka ko iyo nka yazororoka noneho abashumba bacu bakanywa amata, bakabyibuha, bagakorera Imana neza badafite inzara.”

Kuba kugeza ubu bahereye ku bashumba ngo ntibibagiwe Abakirisitu bafite ubushobozi buke, kuko nk’uko abishimangira ngo umuyobozi ikintu akora agitoza n’abandi, ku giti ke ngo hari bamwe mubarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagabiye inka.

Ibyo bivuze ko bafite umutima wo kubitaho no kubagabira. Byongeye kandi ngo iyo uhaye umushumba uba wizeye neza ko ejo na we azaha uwo ayobora, kuko umwera uvuye ibukuru bucya wakwiriye hose.

Avuga ko mu bihe byatambutse Abakilisitu babo na bo bigeze gutekerezwaho bahabwa ihene cyane cyane mu itorero ry’ahantu bita i Bicumbi ribamo abagore benshi barokotse Jenoside.

Uretse ibi, ngo bazakomeza gutekereza ku cyakorwa ku bakilisitu bafite amikoro make na bo bagabirwe hagamijwe kubazamura ngo hatagira n’umwe usigara inyuma.

Itorero Assemblee de Dieu ryishimira umusanzu ritanga mu iterambere ry’igihugu

Itegeko rigenga iri torero rigaragaza y’uko ibyo bazakora harimo ivugabutumwa ryo kuzana abantu kuri Yesu. Pasiteri Kabandana avuga ko uyu ari umusanzu ukomeye cyane ku gihugu, agira ati, “Iyo ubwirije urubyiruko rwanywaga ibiyobyabwenge rugakizwa, burya uba utanze umusanzu, ariko uretse n’ibyo, tugomba kubaka ibigo by’amashuri, amavuriro, kandi bimwe twatangiye kubikora. Dufite amashuri abanza, dufite ikigo k’ishuri rya Bibiliya, duhugura abapasitori bacu, dufite n’ikerekezo cyo kuzakomeza kubaka amashuri ndetse n’ibikorwa by’amavuriro n’ibindi.”

Gusa, ngo ibintu byose ntabwo abantu babikorera rimwe.

Avuga ko bakorana neza n’ubuyobozi bw’ibanze, nk’urugero nk’umurenge wagize umuhigo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza na bo ngo bagira icyo bakora nk’umusanzu wabo, haba mu gufasha kubaka ubwiherero bwaguye n’ibindi.

Uretse ibyo mu itorero imbere ngo hari ibikorwa usanga bafatanya ubwabo nko gufasha abana b’imfubyi babasanira inzu zasenyutse n’ibindi.

Pasitori Karamaga Paul umwe mu bazahabwa inka, atuye mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo avuga ko nta nka yagiraga, agashimira ko iyo nka yiteguye kuyifata neza ikazamugirira akamaro kandi ikororoka kugira ngo aziture nk’uko umuco nyarwanda ubigena.

Pasitori Ngabonziza Emmanuel, avuga ko itorero Assemblée de Dieu rishima Imana ku bwa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yakoze ibintu byinshi by’indashyikirwa kuko yabashije kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati, “Kunga Abanyarwanda byasabaga imbaraga z’Imana. Dushimira Imana ko dufiye ubuyobozi bwiza bwahisemo gukora neza kuko iyo budahitamo umurongo w’ubumwe n’ubwiyunge ntabwo tuba tugeze aha.”

Pasitori Ngabonziza Emmanuel

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.