‘Assemblé de Dieu’ batanze ubufasha ku barwariye CHUK

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 24-06-2019 saa 10:26:20
Abakirisitu b'Itorero Assemblé de Dieu Nyamirambo bahaye inkunga abarwayi batishoboye mu bitaro bya CHU ku wa 22 Kamena 2019

Abakirisitu b’Itorero rya Assemblé de Dieu Nyamirambo, ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019 basuye abarwariye ba CHUK banatanga ubufasha bw’ibikoresho bitandukanye ku batishoboye.

Abo Banyetorero bari barangajwe imbere na Pasitori Rwabikinga Evariste, bari binganjemo urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu n’abagore. Bakimara kugera mu bitaro bya CHUK bakiriwe na Nyiransabimana Spéciose, umwe mu bakozi bashinzwe ibikorwa bya sosiyale muri ibyo bitaro abagezaho amabwiriza ngenderwaho ku bazanira inkunga abarwayi batishoboye.

Nyiransabimana ati : « Ubuyobozi bw’ibitaro byacu bushimira cyane abantu bagira umutwaro wo kuzanira imfashanyo abarwayi kuko harimo abatishoboye benshi, batoragurwa mu mihanda bakoze impanuka batazwi aho bavuye. Batugeraho imyenda yabacikiyeho, nta barwaza nta gikoresho na kimwe. Iyo basanze mu bubiko harimo imyambaro n’ibikoresho bikenerwa n’abarwayi turabyifashisha tukabibaha. Ni muri urwo rwego iyo hagize abahamagara ubuyobozi bw’ibitaro ko bashaka gusura abarwayi no kugira icyo babazanira, tubasaba ibikoresho by’isuku, ibiribwa byiganjemo imbuto, amata y’abana n’imyambaro ».

Yamenyesheje ko nta biryo bitetse byemewe ariko imfashanyo y’amafaranga yemewe kubera ko ngo bene abo barwayi batazi iyo baje bava n’abandi b’abakene babura amafaranga yo kwishyura n’iyo bamaze gukira bityo iyo hagize abagiraneza b’Abanyarwanda bayitanze ibitaro biyakoresha mu kuvura abo batagira kirengera.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye Murekeyisoni Gloriose wo mu Itorero « Assemblé de Dieu » rya Nyamirambo, yatangaje ko igikorwa cyo gufasha abarwayi ngo bagisanywe kuva kera. Ati « Mu rusengero rwacu iki gikorwa gihoraho mu buryo butari bumwe. Dufite Abakirisitu babyiyemeje, basura abarwayi rimwe mu cyumweru bakabakorera isuku ku mibiri bakanabamesera imyenda. Bongeraho no kubaganiriza Ijambo ry’Imana bakanabasengera ».

Abakirisitu b’Itorero Assemblé de Dieu Nyamirambo bahaye inkunga abarwayi batishoboye mu bitaro bya CHU ku wa 22 Kamena 2019

Murekeyisoni yanamenyesheje ko habaho n’igikorwa ngarukamwaka cyo gusura abarwayi mu bitaro, kijyamo abantu benshi bo mu rusengero ari na cyo bakoze ahari ejo ku wa Gatandatu, bagemurira abarwayi ba CHUK ibintu bihwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 Frw).

Ibyo bikoresho byari bigizwe n’amata y’abana b’impinja, amata y’abantu bakuru y’Inyange. Harimo kandi n’imbuto z’ibinyomoro, imineke, pome n’ibikoresho by’isuku birimo pampex n’ibindi.

Murekeyisoni yagize ati « Abakirisitu ba Assemblé de Dieu dufite ishami (département) rizwi ku izina rya Life Center rifasha mu bikorwa bya sosiyale haba ku bantu bo mu rusengero cyangwa abo hanze yarwo ».

Akomeza kandi agira ati : « Muri ubu bufasha bw’uyu munsi, Abakristo ba Assemblé de Dieu bitanze miriyoni z’amafaranga y’u Rwanda, maganatanu tuyatanga mu kugurira ubwishingizi bw’ubuzima (mutuweri) abatishoboye bo mu Murenge wa Nyamirambo, ibihumbi magatanu yandi ni yo twaguzemo iyi mfashanyo yo guha aba barwariye CHUK.

Pasitori Rwabikinga Evariste wari urangaje imbere abo Bakirisitu mu gikorwa cy’urukundo ku barwayi, yatangarije Imvaho Nshya ko Assemblé de Dieu yatangiye gusura abarwayi no kubagenera inkunga guhera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati « Tubishingira ku Ijambo ry’Imana ritwereka ko Yesu yakizaga abantu indwara ariko akanabaha ibyo barya bitunga imibiri. Abakirisitu bo mu itorero ryacu bajya gutanga amaraso nibura inshuro imwe mu mwaka, kugira ngo afashishwe abayakeneye mu bitaro ».

Pasitori Rwabikinga yemeza ko icyo gikorwa ngo kirimo ibanga rikomeye riri mu Ijambo ry’Imana rivuga ngo « Gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa ». Inkunga zose bafashisha abatishoboye ngo zitangwa n’abayoboke b’itorero, gusa bagendeye ku nama Umukuru w’Igiugu cy’u Rwanda agira Abanyarwanda zo kwigira no kudategereza ak’imuhana.

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.