Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Asaga miliyari 3.5 azifashishwa mu buhinzi bw’amashyamba

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Feb 7, 2018

Guverinoma y’u Rwanda yahawe inkunga  n’ikigega ‘Nordic Development Fund’ (NDF) ingana n’amayero miliyoni 3.382 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda 3.556.903.489 azakoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi bw’amashyamba, imikoreshereze y’ibicanwa bituruka ku biti ndetse no kongera ubuziranenge bw’imbuto z’amashyamba.

Ibyo bikaba byaragaragajwe ejo hashize tariki ya 6 Gashyantare 2018 ubwo hasinywaga amasezerano hagati y’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Amazi n’Amashyamba (RWAFA) kizabishyira mu bikorwa.

Umuyobozi mukuru wa REMA Eng. Coletha Ruhamya, avuga ko inkunga batewe izifashishwa mu gushyira mu bikorwa umushinga mushya witwa “Improving The Efficiency and Sustainability of Charcoal and Wood fuel Value Chains”.

Nk’uko abisobanura iyo nkunga NDF yateye u Rwanda binyuze muri Banki y’Isi ikaba ije yiyongera ku bikorwa by’umushinga ugamije kugarura ishusho kamere y’amashyamba no kuyabungabunga uzwi nka LAFREC usanzwe ushyirwa mu bikora na REMA.

Eng. Ruhamya avuga ko mu bikorwa bizaterwa inkunga binyuze muri uwo mushinga mushya harimo kuvugurura no gutera amashyamba mashya, kongera ubuziranenge bw’imbuto z’amashyamba, guteza imbere imikoreshereze myiza y’ibicanwa bituruka ku biti, gushakisha no gukwirakwiza uburyo bushya bwo gutanga ingufu zifashishwa mu nganda z’icyayi no mu ngo (Promotion of alternative sources of energy).

Agira ati: “Iyo nkunga iradufasha kongera ubuso buteweho amashyamba, guteza imbere imitunganyirizwe y’ibikomoka ku biti, kongera ubuziranenge bw’imbuto z’amashyamba, guhanga imirimo mishya, kurushaho kuzamura ubudahangarwa ku ngaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse no kuzamura imibereho y’Abanyarwanda muri rusange”.

Eng. Ruhamya atangaza ko ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi buvuguruye bw’amashyamba bizibanda mu bice bikikije Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura.

Akomeza avuga kandi ko hagendewe ku byagezweho no ku igenamigambi ry’Igihugu ryerekeye guteza imbere amashyamba, uwo mushinga mushya uzanakorana n’abaturage mu gufata no gutunganya neza amashyamba yabo ndetse no kongera umusaruro uturuka ku biti.

Eng. Ruhamya yanavuze ko hazabaho kongerera ubushobozi Ikigo k’Igihugu k’Imbuto n’Amashyamba (National Seed Centre), gufasha inganda zitunganya icyayi ndetse n’abaturage kubona ibindi bicanwa bitangiza ibidukikije bakwifashisha mu mirimo yabo ya buri munsi.

Agira ati: “Twishimiye uko dukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu ndetse n’ikizere bakomeza kutugaragariza. Ubufatanye nk’ubu budufasha kugera ku ntego yacu yo kugira ibidukikije bibungabunzwe mu buryo burambye.”

Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba (RWAFA) Ngabonziza Prime, ashima inkunga batewe kugira ngo habeho guteza imbere amashyamba, akagaragaza ko mu bikorwa uwo mushinga mushya uzibandaho hazabamo no kongerera ubushobozi amakoperative atunganya akanacuruza amakara mu rwego rwo kuyafasha kurushaho kubikora mu buryo burambye, kongera ubuziranenge n’ubwiza bw’amakara ndetse no gushaka amasoko.

Uyu mushinga mushya w’imyaka biri ugamije guteza imbere amashyamba watangiye kuva mu Kuboza 2017 uteganyijwe kuzarangira mu Kuboza 2019 kandi ukazakorerwa mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu.