Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Asaba abantu kuzajya kumushyigikira amurika Alubumu ye

Yanditswe na admin

Ku ya 22-11-2017 saa 10:31:42
Umuraperikazi Young Grace

Abayizera Marie Grace wamenyekanye muri muzika nyarwanda nka Young Grace abinyujije mu mashusho amara umwanya muto yasohoye, yasabye abantu kuzajya kumushyikira ku ya 2 Ukuboza 2017 mu karere ka Rubavu aho azamurikira Alubumu ye yise”20 ans å 22ans”.

Umuraperikazi Young Grace

Young Grace abwira abantu kuzakora uko bashoboye bakazagerayo bakamushyigikira kandi ababwira ko abakunda kandi azahora abakunda kubera ukuntu bakunda umuziki we.

Yagize ati “Ndabasabye ntimuzabure muzaze munshyigikire ubwo nzaza kumurika Alubumu yanjye”.

Aho uyu muhanzikazi azamurikira Alubumu ye, avuga ko ari ho yatangiriye ubuhanzi kandi ari ho ku ivuko.

Marina, AMA-G The Black na Bull Dog   ni bamwe mu bahanzi bazajya  kumushyigikira.

Indirimbo yitwa “Habayeho”, “Ataha he”, “Hang  over” n’izindi.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

 

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.