Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

AS Kigali yongeye kubona amanota atatu

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 17-12-2018 saa 08:53:50
AS Kigali yitwaye neza itsinda Kiyovu igitego 1-0

Gicumbi FC 1-0 Kirehe FC
Musanze FC 1-0 Marines FC
Rayon Sports 1-0 AS Muhanga
Amagaju FC 0-1 Etincelles FC
Sunrise FC 1-2 Espoir FC
Bugesera FC 1 -1 APR FC
Kiyovu 0-1 AS Kigali

Ikipe ya AS Kigali yatangiye shampiyona ititwara neza dore ko mu mikino 7 yayimaze nta nsinzi, ubu yatangiye kwitwara neza kuko nyuma yo gutsinda Bugesera FC ku mukino w’umunsi wa 8, iyi kipe yongeye kubona amanota 3 itsinze Kiyovu igitego 1-0.

Uyu mukino w’umunsi wa 9 wabereye kuri Sitade Mumena, tariki 16 Ukuboza 2018, AS kigali yitwaye neza itsinda Kiyovu igitego 1-0 cyatsinzwe na Mbaraga Jimmy. AS Kigali ikaba yaherugaka gutsinda Bugesera FC ibitego 3-0. Ubu ikaba iri ku mwanya wa 11 n’amanota 10.

Mu yindi mikino y’umunsi wa 9 yabaye, Gicumbi FC yatsinze Kirehe FC igitego 1-0, Musanze FC itsinda Marines FC 1-0 , Rayon Sports itsinda AS Muhanga 1-0, Etincelles FC itsinda Amagaju FC 1-0, Sunrise FC itsindirwa iwayo ibitego 2-1 mu gihe ikipe ya Bugesera FC nyuma yo gutsindwa na AS Kigali yanganyije na APR FC igitego 1-1.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 9, APR FC na Mukura zirayoboye n’amanota 19 n’imikino ibiri y’ibirarane. Ku mwanya wa 3 hari Rayon Sports n’amanota 18 naho ku mwanya wa nyuma wa 16 ari Gicumbi FC n’amanota 5.

AS Kigali yitwaye neza itsinda Kiyovu igitego 1-0

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.