17°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

AS Kigali yatsinzwe na Marines FC mu mukino wo kwitegura Proline FC

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 21-09-2019 saa 17:23:59
Ubwo AS kigali yakinaga na Marines FC umukino wa gicuti

AS Kigali 2-4 Marines FC
Tariki 28-09-2019
Proline FC-AS Kigali (Kampala)

Ikipe ya AS Kigali yatsinzwe na Marines FC ibitego 4-2 mu mukino wa gicuti wari ugamije kwitegura umukino wo kwishyura mu mikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF Confederation Cup 2019-2020”.

Uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo tariki 20 Nzeri 2019, Marines FC yatsindiwe Niyonkuru Sadjat, Muzerwa Amini na Ishimwe Fiston watsinze ibitego naho AS Kigali itsindirwa na Nova Bayama na Ssentongo Farouk.

Iyi kipe ya AS Kigali irimo kwitegura umukino wo kwishyura izakina na Proline FC mu mikino y’Afurika. Uyu mukino uzabera muri Uganda tariki 28 Nzeri 2019. Izi kipe zombi zikaba zaranganyije umukino ubanza wabereye mu Rwanda igitego 1-1.

Uretse kwitegura uyu mukino, ikipe ya AS Kigali ifite akazi gakomeye dore ko nyuma y’uyu mukino, tariki ya 01 Ukwakira 2019 izahita ikinana Rayon Sports mu mukino w’igikombe kiruta ibindi “Super Cup 2019” nyuma itangira umwaka wa shampiyona wa 2019-2020 ikina na APR FC, umukino uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo tariki 04 Ukwakira 2019.

Ikipe ya Marines FC nayo yakinaga uyu mukino wa gicuti yitegura umwaka w’imikino wa 2019-2020 aho izatangira shampiyona yakira Gicumbi FC kuri Sitade ya Rubavu tariki 06 Ukwakira 2019.

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.