Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

AS Kigali na APR FC  zigiye   guhura mu mukino w’umunsi wa 18

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 28-04-2018 saa 06:42:11
Umukino wa shampiyona uheruka, APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1

Kiyovu 2-0 Miroplast FC

Uyu munsi
Mukura- Etincelles FC (Huye-15h30)
Amagaju FC-Police FC (Nyamagabe-15h30)
Rayon Sports-Bugesera FC (Regional 15h30)
Musanze FC-Kirehe FC (Musanze-15h30)

Ejo tariki 29-04-2018
AS Kigali-APR FC (Rigional-15h30)
Marines FC-Gicumbi FC (Rubavu-15h30)
Sunrise FC- Espoir FC (Nyagatare-15h30)

Shampiyona y’ikiciro cya mbere  mu mupira w’amaguru « Azam Rwanda Premier League 2017-2018 » irakomeza mu mpera z’iki cyumweru   ahateganyijwe imikino itandukanye.

Umukino wa shampiyona uheruka, APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1

Umukino utegerejwe cyane ni ugomba guhuza ikipe ya AS Kigali  igomba kwakira APR FC kuri ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo. Uyu mukino uzaba ejo tariki 29 Mata 2018 ubere kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Aya makipe akunze kugorana cyane kuko mu mikino  9   iheruka, APR FC yatsinze 3, AS Kigali itsinda imikino 3 zinganya 3. Umukino wa shampiyona uheruka, APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 gusa igitego cya kabiri cya APR FC giteza impaka kuko  Twagizimana Martin Fabrice   yagitsinze yaraririye binaviramo umusifuzi wo ku ruhande Hakizimana Ambroise guhagarikwa imikino 4.

Indi mikino iteganyijwe

Uyu munsi tariki 28 Mata 2018,  ikipe ya Mukura irakira Etincelles FC, Amagaju FC yakire Police FC, Rayon Sports yakire Bugesera FC  naho  Musanze FC ikine n’ikipe ya Kirehe FC. Ejo tariki 29 Mata 2018, Marines FC izakira Gicumbi FC naho Sunrise FC yakire  Espoir FC.

Umukino w’umunsi wa 18 waraye ubaye, ikipe ya Kiyovu yatsinze Miroplast FC  ibitego 2 kuri 0.

Kuri ubu ikipe ya APR FC irayoboye n’amanota 34, ikurikiwe na AS Kigali n’amanota 32, ku mwanya wa 3 hari Kiyovu na yo n’amanota 32 na ho Rayon Sports ikaza ku mwanya wa 4 n’amanota 31.  Ikipe ya Miroplast FC ni yo ya nyuma n’amanota 13 inganya n’Amagaju FC nayo ifite amanota 13.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.