Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

AS Kigali: Masudi yirukanwe, Mateso ahabwa inshingano nshya

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 25-04-2019 saa 08:00:07
Masudi Djuma (iburyo) nyuma y'amezi atandatu yatandukanye na AS Kigali

Nyuma y’amezi 6, Masudi Djuma wari umutoza wa AS Kigali yatandukanye nayo kubera umusaruro utari mwiza maze inshingano zihabwa uwari umutoza wungirije Mateso Jean De Dieu.

Mateso agomba gufatanya na Nshutinamagara Ismail “Kodo” nawe wari usanzwe yungirije ndetse n’umutoza w’abanyezamu, Higiro Thomas.

Masudi yari yahawe akazi ko gutoza AS Kigali mu gihe cy’umwaka umwe mu Kwakira 2018 asimbuye Nshimiyimana Eric nyuma yo gutandukana na Simba SC yo muri Tanzania.

Muri AS Kigali ntabwo byamugendekeye neza kuko muri uyu mwaka w’imikino wa 2018-2019 nyuma y’umunsi wa 23 wa shampiyona, AS Kigali iri ku mwaya wa 7 n’amanota 30 aho yatsinze imikino 7 inganya 9 atsindwa indi 7.

Umwaka washize 2017-2018, AS Kigali yitwaye neza isoza shampiyona iri ku mwanya wa kabiri. Umunyamabanga mukuru wa AS Kigali, Komezusenge Daniel akaba avuga ko bahisemo gutandukana n’uyu mutoza kuko umusaruro bari bamutezeho batawubonye.

Yakomeje avuga ko umwaka ushize ikipe yari yabaye iya kabiri ubu bakaba barifuzaga ko yakwegukana igikombe ariko ugereranyije n’umwanya wa 7 iyi kipe iriho bikaba bitakunda. Kuri we avuga ko bamuhaye igishoboka cyose ariko umusaruro mwiza ukabura.

Gusa bivugwa ko atakoranaga neza n’abatoza bamwungirije ndetse n’ubuyobozi akaba ari yo ntandaro yo kwirukanwa.

Mateso yahawe inshingano zo kwitwara neza

Nyuma y’igenda ry’umutoza mukuru, ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali bwahaye inshingano umutoza Mateso Jean De Dieu akaba agomba kungirizwa na Nshutinamagara Ismail ndetse na Higiro Thomas.

Umunyamabanga mukuru wa AS Kigali, Komezusenge Daniel avuga ko bahawe inshingazo zo gufasha ikipe kwitwara neza dore imikino ya shampiyona igikomeza aho tariki 26 Mata 2019 bazakina na Kiyovu.

Anavuga ko kandi kugeza ubu nta mutoza baravugisha wasimbura Masudi ko bazareka umwaka w’imikino wa 2018-2019 ukarangira akaba ari bwo bafata umwanzuro niba bazakomezanya cyangwa bashaka undi mutoza mukuru.

Komezusenge yanagarutse ku kirego cya Bugesera FC aho bavuze ko bakinishije umukinnyi utemerewe kubera amakarita y’umuhondo atatu. Aha yavuze ko Ntamuhanga Tumaini yaboye ikarita ku munsi wa kabiri bakina na Kirehe FC indi ayibona bakina na Mukura ku munsi wa 5 iya gatatu ayibona ku munsi wa 15 bakina n’Amagaju FC aho yasibye umukino w’umunsi wa 16 bakinnye na Musanze FC.

Indi karita akaba yarayibonye ku mukino w’umunsi wa 23 bakina na Rayon Sports. Komezusenge akaba avuga ko muri FERWAFA bashobora kuba baribeshye bakagira iyo batandika ku buryo baketse ko iyo ku mukino wa Rayon Sports yari iya 3.

Incamake y’urugendo rwa Masudi

Masudi yabaye umukinnyi mu gihugu cy’u Burundi no mu Rwanda aho yakiniye APR FC, Rayon Sports na Kiyovu. Muri 2015 yabaye umutoza wungirije muri Rayon Sports nyuma muri Gashyantare 2016 agirwa umutoza mukuru anayihesha igikombe cy’Amahoro. Nyuma yafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2016-2017. Muri Nyakanga 2017 ahita yegura muri iyi kipe.

Mu Kwakira 2017 ni bwo yegeze muri Simba SC nyuma y’umwaka ni ukuvuga mu Kwakira 2018 atandukana n’iyi kipe ari bwo yerekezaga muri AS Kigali.

Masudi Djuma (iburyo) nyuma y’amezi atandatu yatandukanye na AS Kigali

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.