Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

AS Kigali ikeneye rutahizamu kuruta ibindi – Masudi

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 04-02-2019 saa 08:23:43
Umutoza wa AS Kigali Masudi Djuma utangaza ko bakeneye umukinnyi usatira

Irambona Masudi Djuma, Umutoza Mukuru wa AS Kigali arahamya ko iyi kipe ikeneye cyane rutahizamu uzi icyo gukora imbere y’izamu kugira ngo ibashe gukomeza kwitwara neza.

AS Kigali yari yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 21, aho yabashije gutsinda imikino 5, inganya imikino 6, itsindwa imikino ine.

Uyu mutoza mukuru wa AS Kigali avuga ko uyu musaruro udashimishije kandi uterwa ahanini no kutagira rutahizamu ubyaza amahirwe uburyo baba babonye.

Ati “Dufite ikibazo k’imbere, nasabye abayobozi badushakire abakinnyi b’imbere, nge nta kindi nkeneye. Nubatse abakinnyi bo hagati, beza, ariko ikibazo iyo umupira ugeze imbere, nta muntu wa wundi usaba imipira, ukeneye gutsinda. Nubikora abikora umunota umwe indi 89 ntabikore.”

Atanga urugero nko mu irushanwa ry’igikombe k’Intwari, AS Kigali yasoje iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atanu ariko igaragaza urwego rwo hejuru nk’uko Masudi abivuga.

Ati “Abakinnyi bange bakomeje kwitwara nk’uko babikoze mu gikombe k’intwari tukabona n’umukinnyi umwe w’imbere, twagera kure, ariko ibyo guhora mbwira abakinnyi kora iki, kora iki nta bwo byakongera.”

AS Kigali imaze iminsi idakinisha Ndarusanze Jean Claude wasubiye i Burundi gushaka pasiporo mu gihe iya mbere yamaze kurangira, hari na Kibengo Jimmy uzwi nka ‘Jimmy Mbaraga’ wagiye mu igeragezwa ku mugabane w’Aziya. Yamaze ariko kugura Nova Bayama, rutahizamu uca ku ruhande wavuye muri Rayon Sports naTwizerimana Martin Fabrice wavuye muri APR FC.

Kuri ubu abakinnyi ba AS Kigali bari mu kiruhuko k’iminsi 5 bahawe nyuma y’irushanwa ry’Intwari kugira ngo bazagarukane imbaraga mu kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2018/2019, izatangira tariki 17 Gashyantare 2019.

Umutoza wa AS Kigali Masudi Djuma utangaza ko bakeneye umukinnyi usatira

 

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.