Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Arsenal FC yasinye amasezerano yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya May 24, 2018

Urwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB, rwatangaje ko rwagiranye amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal FC yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza yo gukangurira abatuye Isi kuza gusura u Rwanda hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo.

Abakinnyi ba Arsenal, Mesut Ozil, Alexandre Lacazette na Pierre-Emerick Aubameyang ni bo bagaragaye ku mafoto y’itangazwa ry’ubu bufatanye

Aya masezerano yashyizweho umukono tariki ya 22 Gicurasi 2018, avuga ko abakinnyi ba Arsenal FC bazajya bambara imipira yanditseho amagambo y’icyongereza ”Visit Rwanda”  bisobanuye ”Sura u Rwanda” ku kuboko kw’ibumoso ku myenda y’ikipe ya mbere y’abatarengeje 23 n’iy’abagore ya Arsenal.

Muri aya masezerano, ‘Visit Rwanda’ izajya igaragara no ku byapa no kuri za televiziyo zo kwamamaza ziri ku kibuga cya Arsenal, mu cyumba gifatirwaho ikiganiro cy’abatoza ba Arsenal n’abanyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Claire Akamanzi, yatangaje ko u Rwanda rushimishijwe no gufatanya n’ikipe ya Arsenal mu kugaragaza ubwiza n’uburanga bw’igihugu, rushyize imbere ingufu no guhanga udushya.

Yagize ati: “Sura u Rwanda umenye impamvu ruza ku mwanya wa kabiri mu kwihuta mu bukungu muri Afurika; ku gipimo cya 7.3% buri mwaka, aho abashoramari bashobora kwandikisha ubucuruzi bwabo mu masaha atarenze atandatu gusa, kandi witegure kuryoherwa n’amahirwe atandukanye ashingiye ku masezerano twashyizeho umukono yo kwagurira amarembo ubucuruzi hamwe n’ibindi bihugu 50”.

Umuyobozi w’ubucuruzi w’ikipe ya Arsenal, Vinai Venkatesham, yavuze ko ayo masezerano agiye gufasha u Rwanda kuzamura urwego rw’ubukerarugendo.

Ati: “Iki gihugu cyateye imbere mu buryo bugarara mu myaka mike ishize, abakurikira ubutumwa bwa Asrenal bazashyira u Rwanda mu ntekerezo z’abantu mu buryo buzamura imyumvire. Imyenda ya Arsenal irebwa inshuro miliyoni 35  ku munsi ku Isi hose, kandi turi ikipe ikurikiranwa mu makipe akomeye ku Isi; tunejejwe no gukorana n’itsinda rya Visit Rwanda mu gushimangira ikerekezo cy’umukerarugendo”.

Gahunda ya “Visit Rwanda” izatuma u Rwanda rwunguka abakerarugendo ibihumbi 250 buri mwaka. RDB ikomeza ivuga ko muri ubu bufatanye abakinnyi n’abatoza ba Arsenal FC na bo bazasura u Rwanda banahakorere imyitozo mu kuzamura iterambere ry’umupira w’amaguru.

Bigamije kandi gukangurira abatuye Isi gusura Pariki z’igihugu zirimo Pariki y’Akagera irimo inyamaswa eshanu zikomeye ku Isi nk’intare, Inkura, impara; Parki y’Ibirunga irimo Ingagi ziboneka hake ku Isi. Bijyanye kandi no guhamagarira abashoramari gushora imari mu Rwanda rugeze ku mwanya wa gatatu mu korohereza abashoramari muri Afurika.

Mu 2017, u Rwanda rwakiriye ingendo miliyoni imwe n’ibihumbi 300 z’abakerarugendo, abakerarugendo 94 000 basuye Pariki z’igihugu eshatu, iya Nyungwe, iy’Akagera na Pariki y’Ibirunga. Ubukerarugendo bumaze gutanga imirimo 90 000.