Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

ARPST yizeye ko amarushanwa itegura agiye kurushaho kuba meza

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 10-06-2019 saa 11:50:42
Rwabuhihi Innocent, Umunyabanga mukuru wa ARPST utangaza ko afite ikizere cy’uko amarushanwa bategura buri mwaka agiye kuba meza

Rwabuhihi Innocent, Umunyabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi mu Rwanda “ARPST” aratangaza ko afite ikizere cy’uko amarushanwa bategura buri mwaka agiye kuba meza bitewe n’uko bavuguruye amategeko atari ameze neza byatumaga benshi babyuririraho mu gukora amakosa.

Uyu muyobozi yabitangaje nyuma y’inama y’Inteko rusange isanzwe ya ARPST iba iteganyijwe buri mwaka hagamijwe gutanga raporo y’ibikorwa byakozwe mu mwaka ushize yateraniye kuri Sitade Amahoro i Remera, tariki 08 Kamena 2019.

Rwabuhihi avuga ko muri ARPST basanzwe bagira amategeko bagenderaho gusa ko hari amwe bavuguruye muri Gicurasi 2019, bitewe n’imbogamizi bagiye bahura nazo mu gihe cy’amarushanwa.

Ati: Amategeko twavuguruye mu kwezi gushize kuko buriya igihe cyose mu mikino amategeko aba ari ngombwa kandi itegeko igihe cyose nta bwo aba ari ihame ribasha kuvugururwa bitewe n’imbogamizi zagiye zigaragara.”

Avuga ko kuba batari bafite amategeko ahamye neza byatumaga hari bamwe batabasha gufatirwa ibihano nk’uko bikwiriye. Ati: Burya iyo amategeko yakozwe igihe cyose abayashyiriweho baba bashakisha ahantu hose haba hadafunze rero iyo utafunze inguni zose barahinjirira ikosa akoze ubura ukuntu umuha ibihano, nta bwo ubona ukuntu ufata umwanzuro w’amakosa yakoze.”

Agaragaza urugero rwa hamwe byashobokaga guhura n’imbogamizi zo kudafatira ibihano umunyamuryango bitewe no kutagira amategeko akozwe mu buryo bwiza.

Agira ati: “Ibyo twabonye rero navuga kimwe gikomeye twari dufite igihanga, ni igihe umukinnyi yaba aduciye mu rihumye akagira impushya (licence) ebyiri z’ishyirahamwe.”

Yungamo ati: Amashyirahamwe mpuzamahanga amenshi aravuga ngo nta mukinnyi wemerewe gukinira amakipe 2, ARPST ntitugira ikipe, tugira ibigo, Minisiteri, icyo gihe rero nta bwo ushobora kumuhana kuko nta kipe n’imwe avamo ahubwo ava mu kigo, ava muri Minisiteri ako kantu rero twarafunze.”

Rwabuhihi Innocent akaba atangaza ko kuri ubu bizera ko amarushanwa bategura agiye kuryoha kubera ko amategeko menshi bamaze gufunga inguni zose z’abashaka gukora amakosa banyuramo ngo bayakore.

Mu marushanwa agera kuri 3 ategurwa na ARPST buri mwaka hari; shampiyona, irushanwa ryo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo ndetse n’irushanwa ryo kwibuka abahoze ari abakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.