Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Arishimira urwego agezeho mu mwuga wo kuyobora ba mukerarugendo

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 22-07-2019 saa 12:20:46
Uwayo Honorine uyobora ba mukerarugendo ( Foto Tumukunde G.)

Uwayo Honorine wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ukora umwuga wo kuyobora ba mukerarugendo (Guide), arishimira intambwe amaze gutera mu bukerarugendo yakunze kuva akiri muto.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, uyu mukobwa w’imyaka 22 yatangaje ko ubu atembereza ba mukerarugendo ahantu hatandukanye haba mu Gihugu imbere ndetse no mu bindi bihugu bituranye n’u Rwanda nko muri Tanzaniya, Kenya n’ahandi.

Yagize ati: “Mbajyana ahantu henshi hatandukanye haba muri Nyungwe, muri Pariki y’Akagera, tugaterera n’ibirunga nka Bisoke na Kalisimbi, ndetse njya nkorera no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba”.

Uwayo yishimira ko ubukerarugendo yakunze akiri umwana yabashije kubwiga mu mashuri yisumbuye, ayarangije yakomeje kubona amahugurwa atandukanye ndetse ubu akaba arimo kwiga amasomo y’igihe gito akazayasoza akomereza muri kaminuza.

Ageze no ku rwego rwo gutanga amahugurwa ku bandi bifuza gucengera ibijyanye n’ubukerarugendo.

Yagize ati: “Ubukerarugendo ni ikintu nkunda cyane, nkiri umwana nakundaga kureba ibiganiro birebana n’inyamaswa kuri tereviziyo, nkareba uburyo amafi abayeho, ibijyanye n’ibimera n’ibindi”.

Yakomeje agira ati: “Ndangije amashuri yisumbuye nakoze muri zimwe muri kompanyi zikora ubukerarugendo, nagiye mbona n’amahugurwa atandukanye haba hano mu gihugu ndetse no mu bindi bihugu nka Uganda n’u Budage, n’ubu ndimo kwiga amasomo y’igihe gito”.

Avuga ko ubu ari umuyobozi wa ba mukerarugendo wigenga (freelancer); akaba akorana na kompanyi z’ubukerarugendo n’amahoteri, igihe hari abakeneye gusura ahantu hatandukanye haba muri za pariki, inzu ndangamurage arabajyana ndetse akaba yanabagira inama z’aho basura.

Yiyemeje kugera ku rwego ruhanitse mu bukerarugendo

Uwayo avuga ko afite intego yo gukomeza kwiga ubukerarugendo ndetse akaba yagira impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye na bwo.

Afite n’umugambi wo gushinga kompanyi ye ikora ubukerarugendo.

Agaruka ku iterambere akesha ubukerarugendo, yavuze ko akuramo amafaranga amufasha mu buzima bwa buri munsi, akabasha kwirihira amahugurwa ndetse ubu yazigamye agiye kumufasha kwiga kaminuza.

Asanga umwuga akora udakwiye guharirwa abagabo

Uwayo avuga ko haba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu ajya akoreramo abona abantu b’igitsina gore bakiri bake mu mwuga akora, akaba abakangurira kuwitabira kuko na ko ari akazi gafasha umuntu kwiteza imbere.

Yagize ati: “Nta murimo ubaho w’abagabo gusa, imirimo yose abakobwa n’abagore bayikora; nko mu bukerarugendo harimo n’imirimo myinshi bahitamo, ushobora kuyobora ba mukerarugendo, ushobora gukora akazi ko kubatwaza, ushobora no kubatwara mu modoka kuko ubu harimo n’abakobwa bamaze kubimenya”.

Avuga ko abasha kujya ahantu hatandukanye hakorerwa ubukerarugendo akaba yamarayo n’iminsi, ndetse akanakora ingendo ndende akabishobora nk’uko n’abasore cyangwa abagabo babikora.

Yagize ati: “Kuba uri umukobwa si intege nke ahubwo ni zo mbaraga zawe nyinshi zo kugira ngo ukore cyane. Iyo wiga, iyo ushaka kumenya, ibintu byose ubigeraho, abakobwa nibaharanire kugira ubumenyi, bashakishe udushya, kandi icyo umuntu yiyemeje akigeraho”.

Yakomeje avuga ko n’ababyeyi be batumvaga ukuntu yakora uriya mwuga yahisemo, dore ko banifuzaga ko yiga amasomo y’Ubumenyi, gusa ariko nyuma bakiriye ikemezo yafashe.

Ati: “Ababyeyi bashakaga ko niga ibijyanye n’ ubumenyi, ni na ryo shami nasabye ndangije Ikiciro rusange (Tronc Commun), nagize amanota meza, nagize n’amahirwe ikigo cyampisemo nasanze gifite ishami ry’ubukerarugendo, byabaye nko korosora uwabyukaga”.

Yongeyeho ati: “Abantu benshi batekereza ko uyu mwuga utakorwa n’abakobwa, n’ababyeyi ntibumvaga ukuntu nzajya njyana na ba mukerarugendo nkanarara, nkamarayo iminsi, ariko naberetse ko nta kibazo kirimo, nta mpungenge bakwiye kugira”.

Avuga ko iyo wiyemeje akazi uba ugomba kugakora neza, ukwitwara neza.

Ati: “Hari n’ababa bumva ko umukobwa atakora umwuga nk’uyu ngo uwumaremo igihe, ko uramutse ushatse umugabo wabireka ukajya mu nshingano z’urugo, mu kwita ku bana,… ariko ni umurimo nk’iyindi wakora mu buzima bwawe, ukawukora igihe kinini”.

Imbogamizi yahuye na zo agitangira umwuga ntizamuciye intege

Uwayo avuga ko iyo umuntu agitangira umwuga ahura n’imbogamizi ariko iyo ufite intego wihaye ubasha guhangana na zo ntucike intege.

Uretse izo kuba hari abatumvaga uburyo umukobwa yakora akazi nk’ako akora, yahuye n’izindi zo kumenya uko yitwara imbere y’umukiriya warakaye; atabonye serivisi yashakaga bitewe n’inzitizi zavutse.

Ati: “Ibyo rero nagiye mbikemura ngerageza kwigira ku bandi, nkora ubushakashatsi butandukanye kuri Internet kugira ngo menye uko nitwara mu gihe mpuye n’ikibazo”.

Bashinze itsinda ry’abakobwa bayobora ba mukerarugendo

Uwayo Honorine avuga ko ubu hari urubyiruko rw’abakobwa rwashinze ishyirahamwe ryo kuyobora ba mukerarugendo basura inyoni na we akaba aribarizwamo, bafite intego yo gushaka abakobwa benshi bifuza kumenya ibijyanye n’umwuga bakora bakabigisha, bakabafasha kuwinjiramo, bityo akaba ahamagarira abandi bakobwa kubagana bagafatanya muri iryo terambere.

Arakangurira n’Abanyarwanda muri rusange kwitabira gusura ibyiza bafite mu Gihugu.

Ati: “U Rwanda ni igihugu kiza gifite isuku, gifite umutekano, cyakira abantu neza, ba mukerarughendo baraza bakigishwa amateka, bagasura ahantu hatandukanye; hari amashyamba meza arimo amoko menshi y’inyoni cyane cyane muri Nyungwe hari n’ibiti bibereye ijisho n’ ikiraro cyo mu kirere ushobora kugendaho, wanasura Pariki y’Akagera, hari ingagi mu birunga, ubu dusigaye tugera no ku kirunga cya Sabyinyo[…], hari henshi wasura ukahigira byinshi ndetse ukaba wanakora siporo”.

Yunzemo ati: “Abanyarwanda nibitabire gusura ibyo byiza bafite”.

Ashima imbaraga u Rwanda rushyira mu kubungabunga ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo.

Uwayo Honorine uyobora ba mukerarugendo ( Foto Tumukunde G.)

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.