Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Areruya yegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mwaka wa 2017

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Apr 1, 2018

Ku nshuro ya kabiri abagize ihuriro “East African Youth Development Agency” bateguye ibirori byo gushimira ababaye indashyikirwa mu   mikino mu   Rwanda mu mwaka wa 2017 “Rwanda Sports Awards”.

Areruya Joseph ashyikirizwa igihembo na Murenzi Abdallah nk’umukinnyi witwaya neza mu mwaka wa 2017

Tariki 30 Werurwe 2018 muri Hotel Ubumwe ni bwo habaye ibirori byo gutanga ibihembo “Rwanda Sports Awards 2018”. Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu gusiganwa ku magare, Areruya Joseph ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mwaka wa 2017.

Mu mwaka wa 2017, Areruya Joseph wakiniraga ikipe ya Amis Sportif y’i Rwamagana  kubera kwitwara neza muri Tour du Rwanda 2016  yagiye mu ikipe y’ababigize umwuga  ya  Dimension Data for Qhubeka  yo muri Afurika y’Epfo ikaba ibarizwa mu Butaliyani.

Areruya kandi yakoze amateka yegukanya intera mu irushanwa rikomeye ku mugabane w’u Burayi “Giro d’Italia” mu batarengeje imyaka 23 nyuma anegukana Tour du Rwanda 2017.

Mur iki kiciro yatsinze, Mukunzi Yannick, Ndayishimiye Eric Bakame bakinira Rayon Sports, Mutabazi Yves (APR VC) na Kami (REG BBC).

Akimara guhabwa iki  gihembo, Areruya yashimiye abateguye iki gikorwa  avuga ko ibi bituma abana bari inyuma yabo babona ko umukino wo gusiganwa ku magare wahawe agaciro bagira ishyaka ryo kuwukina.

Mu bakobwa, Nyirarukundo Salome ukina umukino wo gusiganwa ku magauru ni we wahize abandi.

Ibindi bihembo byatanzwe

Hahembwe Umujyi wa Kigali nk’urwego rwa Leta rwashishikarije abantu gukora siporo. Sosiyete y’ubwishingizi “SORAS” yashimwe nk’ikigo  cyagaragaye mu gufasha ibikorwa bya siporo. REG yahembwe nk’ikigo giteza imbere imikino aho ubu bafite ikipe ya Basketball na Volleyball.

Nk’uko byari byagenze umwaka ushize, Lycée de Kigali  yongeye guhabwa igihembo nk’ishuri riteza imbere imikino.  Mukasa Nelson abantu bamaze kumenyera kuko ari we ukoresha imyitozo  muri ya siporo ya  bose y’Umujyi wa Kigali “Car free day”  yahawe igihembo nk’umuntu wakundishije abantu siporo.

Umuryango “Gasore Serge Foundation” ni wo wahembwe nk’uwakoze ibikorwa by’indashyirwa muri siporo.

Mukunzi Yannick  ukinira ikipe ya Rayon Sports ni we wahawe igihembo nk’uwatowe n’abafana benshi. Ikipe y’u Rwanda yagiye muri CAN 2004 yahawe igihembo nk’ikipe yakoze amateka.  Gikundiro Forever yahembwe nk’itsinda ry’abafana ryitwaye neza mu gihe Rayon Sports yabaye ikipe y’umwaka.

Umutoza, Sterling Magnell utoza ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare ni we wahawe  igihembo nk’umutoza witwaye neza.

Murenzi Abdallah umufatanyabikorwa wa East African Youth Development Agency” akaba yaravuze mu izina ry’abateguye iki gikorwa yashimiye abo bafatanyije barimo SORAS, Kina Sports, REG, Winnaz, Agaciro DF na Speranza Group.