Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Arenga miliyari 27 yashowe mu buhinzi n’imirire mu Rwanda 

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya Mar 2, 2018

Umushinga w’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 27 na miliyoni 710 (miliyoni 32.6 z’amadolari y’Amerika) watangiye gushyirwa mu bikorwa mu turere 10 tw’u Rwanda.

Umushinga Hinga Weze ugamije gufasha abahinzi baciriritse kwiteza imbere

Uyu mushinga ugamije gufasha abahinzi nyarwanda guhinga kijyambere no kwihaza mu biribwa wiswe “Feed the Future Rwanda Hinga Weze Activity”, ukaba waratangiye guhera muri Kamena 2017 kugeza muri Kamena 2022 wibanda ku buhinzi bw’ibijumba bya ‘Orange’, ibirayi, ibigori n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto.

Watangiye gushyirwa mu bikorwa n’Umuryango utegamiye kuri Leta ugamije kwagura imipaka mu buhinzi (Creating New Frontiers in Agriculture/ CNFA) ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Abanyamerika ufasha mu bikorwa by’Iterambere (USAID) ari na wo wawuteye inkunga.

Umuyobozi wa CNFA akaba n’uhagarariye abafatanyabikorwa b’umushinga Hinga Weze, Sylvain Roy yabwiye abanyamakuru ko bagamije gufasha abakora ubuhinzi buciriritse kongera umusaruro, kwihaza mu biribwa no guhindura imirire y’abagore n’abana, no kongerera ubushobozi ubuhinzi nyarwanda.

Yongeyeho ko uyu mushinga uteganya kwigisha abahinzi ikoranabuhanga ribafasha kongera musaruro hatitawe ku mihindagurikire y’ibihe.

Sylvain Roy ati “Ni umushinga watewe inkunga ya USAID ariko turafatanya n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB). Turashaka kwigisha abahinzi ikoranabuhanga rihangana n’imvura ndetse n’izuba byinshi, bakanabona amahirwe y’isoko ryagutse ry’umusaruro wabo. Ibikorwa bizibanda mu gukora amaterasi mashya, kuvugurura ashaje ndetse no kuhira imyaka.”

Ubuyobozi bwa CNFA burahamya ko abakozi 140 bamaze gushyira mu mirimo mu turere uyu mushinga watangiriyemo harimo aka Karongi,  Rutsiro,  Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke, Nyamagabe, Ngoma, Gatsibo, Kayonza na Bugesera.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzarangira ufashije abahinzi barenga 200 000 kubona umusaruro utubutse babarizwa mu ngo zirenga 560 000 zizungukira no mu kubona  imirire iboneye mbere yo gusagurira amasoko.

Hegitari zirenga 268 000 zizakorerwaho ikoranabuhanga  rigezweho binyuze mu gukora amaterasi y’indinganire no gusibura ashaje, kuhira imyaka n’ibindi.

CNFA yiteguye gukorana na Leta, amakoperative y’abahinzi-borozi  n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo uyu mushinga ugirire akamaro gafatika Abanyarwanda.