Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

APR FC yihaye intego zo kuzarenga aho Rayon yageze mu mikino y’Afurika

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 26-09-2018 saa 07:41:28

Abakinnyi n’abatoza ba APR FC baravuga ko bafite intego yo kurenga muri ¼  k’imikino y’Afurika bazahagarariramo u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

Kapiteni wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste Migi wemeza ko bihaye intego yo kurenga aho Rayon Sports yageze mu mikino y’Afurika

Ibi babitangarije Imvaho Nshya nyuma yo kumara ibyumweru bibiri mu mwiherero bakoreye i Shyorongi, i Nyagatare n’i Huye mu kwitegura umwaka w’imikino wa 2018-2019 aho bazanahagararira u Rwanda mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total CAF Champions League 2018-2019” izatangira mu Gushyingo 2018.

Umutoza wungirije wa APR FC, Mulisa Jimmy asanga bafite akazi ko kugera aho Rayon Sports yageze muri uyu mwaka. Ati “Intego ya APR FC ni ukugerageza kugera kure hashoboka, Rayon Sports yaduhaye urugero kandi tugomba kubigeraho byanze bikunze. Binavuga ko twe ahubwo tugomba kurwana no kurenga aho bo bageze.”

Mugiraneza Jean Baptiste “Migi”, kapiteni wa APR FC asobanura ko umwaka ushize bagombaga kugera kure gusa bagira amahirwe make yo gusezererwa na Djoliba mu ijonjora rya kabiri ku gitego cyo hanze.

Ati “Ni byo nta bwo tugera kure mu mikino y’Afurika, umwaka ushize twagize amahirwe make dutsindwa igitego kimwe hanze tugeze mu rugo dutsinda ibitego 2-1, amakosa twarayabonye. Muri uyu mwiherero, umutoza arimo kutubwira ko tugomba gukora cyane kugira ngo tuzarebe ko twagera kure kandi birashoboka n’abakinnyi babyishyize mu mutwe ko umwaka utaha tugomba gukora ibishoboka tukagera mu matsinda. Ubuyobozi ibisabwa byose bwarabitanze natwe abakinnyi tugomba gutanga imbaraga zacu kugira ngo tuhagere.”

Migi agaragaza kandi ko uburyo iyi mikino y’Afurika isigaye ikinwamo byoroshye kugera mu matsinda akanashimangira nawe ko bagomba kwigira ku byo Rayon Sports yagezeho.

Ati “Rayon Sports yakoze neza uyu umwaka igera muri ¼ birashoboka ko natwe twahagera. Urabizi bisigaye byoroshye, bisaba gutsinda imikino ibiri (ukajya mu matsinda) nk’uko mumaze iminsi mubibona turagenda twiyubaka aho twari dufite intege nke umutoza arimo kuzana abandi bakinnyi.”

Kapiteni wa APR FC yemeza ko bagize imyiteguro myiza izanabafasha kugera ku ntego zabo bihaye muri uyu mwaka bagiye gutangira.

Ati “Hari abakinnyi benshi bashya baje uyu mwaka batari bamenyeranye n’abasanzwe kuba tumaze ibyumweru bibiri turi hamwe biratuma ba bakinnyi tumenyerana. Birimo bigenda neza, turi gukina imikino ya gicuti kugira ngo umutoza arebe niba abashya n’abasanzwe twabasha guhuza. Ni ibintu byiza ku buyobozi bwa APR FC bwatekereje ibi bintu, bizajya kugera igihe cyo gutangira shampiyona umutoza amaze kubona ikipe y’abakinnyi 11 azajya akinisha.”

APR FC inateganya kandi kwitwara neza mu marushanwa yose y’imbere mu gihugu arimo irushanwa ry’Agaciro, igikombe kiruta ibindi “Super  Cup 2018” bazahuramo na Mukura tariki  06 Ukwakira 2018  i Rubavu na shampiyona hamwe n’igikombe cy’Amahoro.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.