19°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

APR FC  yatsinze Rayon Sports yiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 16, 2018

APR FC 2-1 Rayon Sports
Miroplast FC 0-0 Etincelles FC
Kirehe FC 1-0 AS Kigali
Espoir FC 1-0 Amagaju FC   
Police FC 0-0 Marines FC
Gicumbi FC 2-0 Musanze FC
Mukura 1-1 Sunrise FC
Bugesera FC 0-0 Kiyovu

Ikipe ya  APR FC yatsinze  Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 26 bituma iyi kipe yiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2017-2018.

Hakizimana Muhadjiri wafashije APR FC gutsinda Rayon Sports aho yatsinze ibitego 2

Uyu mukino wabereye kuri Sitade  Amahoro i Remera, APR FC yitwaye neza itsinda Rayon Sports ibitego 2-1. APR FC yatsindiwe  na Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 41  no ku munota wa 72 naho igitego cya Rayon Sports gitsindwa na Kwizera Pierrot ku munota wa 76.

Gutsinda uyu mukino ku ikipe ya APR FC byari bifite byinshi bivuze  kuko uretse kuba ari umukino w’abakeba byatumye ishimangira umwanya wa mbere ndetse iniyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona cyari gifitwe n’ikipe ya Rayon Sports.

Ikipe ya AS Kigali yanganyaga amanota na APR FC yatsindiwe i Kirehe na Kirehe FC igitego 1-0  cyatsinzwe na Uwimbabazi Jean Paul wahise yuzuza ibitego 9.

Indi mikino yabaye

Miroplast FC yanganyije na Etincelles FC 0-0, Espoir FC itsinda Amagaju FC igitego  1-0, Police FC  inganya na Marines FC 0-0, Gicumbi FC  itsinda Musanze FC  ibitego 2-0, Mukura  inganya na Sunrise FC igitego  1-1  naho Bugesera FC inganya na Kiyovu 0-0.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 26, APR FC irayoboye n’amanota 54 ikurikiwe na AS Kigali n’amanota 51, ku mwanya wa 3 hari  Rayon Sports n’amanota 45. Kiyovu ni iya 4 n’amanota 43 hakaza Police FC (42), Etincelles FC (42), Sunrise FC  (35), Espoir FC (30), Mukura (29), Marines FC (29), Bugesera FC (29), Musanze FC (28), Kirehe FC (28), Gicumbi FC (24), ku mwanya wa nyuma wa 16 hari Miroplast FC (18).