Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

APR FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 23-11-2021 saa 22:00:00

Police FC 0-0 Gorilla FC

Bugesera FC 1-2 Gasogi United

Gicumbi FC 0-1 Kiyovu

APR FC 2-1 Rayon Sports

Taliki 24-11-2021

Musanze FC-Espoir FC (Musanze-15h00)

AS Kigali-Marines FC (Regional-15h00)

Etoile de l’Est FC-Etincelles FC (Ngoma-15h00)

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus  National League 2021-2022” irakomeje aho igeze ku munsi wa 4.

Mu mikino yabaye kuri uyu wa Kabiri taliki 23 Ugushyingo 2021, ikipe ya APR FC ifite igikombe cya shampiyona iheruka yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Essomba Willy Onana. Ikipe ya APR FC ku munota wa 38 yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Manishimwe Djabel naho ku munota wa 42 ibona igitego cya kabiri gitsinzwe na Ruboneka Bosco.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka ishaka kwishyura ariko umukino urangira APR FC itsinze ku bitego 2-1 ikomeza kwandika amateka yo kudatsindwa kuko yujuje imikino 40.

Mu yindi mikino yabaye, ikipe ya  Kiyovu yatsinze Gicumbi FC igitego 1-0, Gasogi United itsindira Bugesera FC iwayo ibitego 2-1.

Umukino w’umusi wa 4 wabimburiye iyindi  wabaye taliki 22 Ugushyingo aho ikipe ya Police FC yanganyije na Gorilla FC 0-0.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 24 Ugushyingo 2021, imikino y’umunsi wa 4 irasozwa  aho Musanze FC yakira Espoir FC i Musanze, AS Kigali yakire Marines FC  na Etoile de l’Est FC yakire Etincelles FC i Ngoma.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.