APR FC yatsinze Rayon Sports ihita ifata umwanya wa gatatu

Yanditswe na admin

Ku ya 26-02-2018 saa 09:43:44

Rayon Sports 0-1 APR FC

Ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino  w’umunsi wa 11 wa shampiyona   utarakiniwe igihe ihita ifata umwanya wa 3.

Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsinda Rayon Sports yahise ifata umwanya wa gatatu

Uyu mukino wabaye ejo hashize tariki 25 Gashyantare 2018 kuri Sitade Amahoro i Remera.  Ikipe ya APR FC yinjiye neza mu mukino maze ku munota wa 26 ibona igitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri nyuma y’aho Kwizera Pierrot yari amaze gutakaza umupira.

Ku munota wa 40,  Hakizimana Muhadjiri  yigushije mu rubuga rw’amahina, umusifuzi  amuha ikarita ya kabiri y’umuhondo isanga iyo yari yahawe amaze gutsinda  igitego bituma ahabwa ikarita y’umutuku.

N’ubwo ikipe ya APR FC yakinnye iminota 50 ari abakinnyi 10 bihagazeho, umukino urangira begukanye amanota 3.

Nyuma  y’uyu mukino, Karekezi Olivier umutoza wa Rayon Sports yari yakiriye, yatangaje ko APR FC yamurushije ikamutsinda. Gusa yagarutse kuri rutahizamu, Ismaila Diarra utarimo kwigaragaza.

Ati:“Ni we ducungiraho kugeza ubu ari hasi cyane ariko ni ugukomeza kumufasha akagaruka ku rwego rwiza”.

Ku ruhande rwa APR FC, Mulisa Jimmy yashimiye abakinnyi be bagaragaje urwego ruri hejuru dore ko bakinnye igice cya kabiri  batuzuye bakabasha  kwihagararaho ntibinjizwe igitego.

APR FC nyuma yo gutsinda  uyu mukino yahise iva ku mwanya wa 6 ifata umwanya wa 3 n’amanota 20 nyuma ya Kiyovu ifite amanota 23 na AS Kigali ifite 21. Ikipe ya Rayon Sports yari iri ku mwanya wa 3 yahise ijya ku mwanya wa 4 n’amanota 18.

Uretse uyu mukino w’umunsi wa 11 utarakiniwe igihe,  habaye undi mukino wahuje ikipe ya Miroplast FC na Musanze wari umunsi wa 9. Ikipe ya Musanze FC yitwaye neza itsinda Miroplast FC ibitego 2-0. Ibi byatumye Musanze FC iva ku mwanya wa 12 ifata umwanya wa 9 n’amanota 13 naho Miroplast FC iguma ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 8.

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.