Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

APR FC yatsikiriye i Kirehe ikomeza gusatirwa na Mukura na Rayon Sports

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 03-03-2019 saa 16:55:36
Ikipe y'APR FC yasatiriwe na Mukurura VS na Rayon Sports ku rutonde nyuma y'uko inganyije na Kirehe FC 0-0

Imikino yabaye
Kirehe FC 0-0 APR FC
Kiyovu Sports 1-0 Etincelles FC
AS Kigali 2-1 Marines FC
Bugesera 0-3 Mukura VS
Musanze FC 2-1 AS Muhanga
Espoir FC 3-1 Amagaju FC
Police FC 4-0 Gicumbi FC
Rayon Sports 1-0 Sunrise FC

Ikipe ya APR FC yongeye gusitara ku mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wabaye tariki 02 Werurwe 2019, ubwo yanganyaga na Kirehe FC 0-0, ku kibuga k’i Nyakarambi.

Muri uyu mukino APR FC yaje guhusha penaliti yari itewe na Hakizimana Muhadjiri, inabona ubundi buryo bwinshi butatanze umusaruro imbere ya Kirehe FC itozwa na Sogonya Hamissi Kishi.

Kunganya kwa APR FC byahaye amahirwe amakipe ya Mukura VS na Rayon Sports ayikurikiye n’amanota 40 mu gihe APR FC ifite amanota 42.

Ni mu gihe Mukura VS yari yanyagiye Bugesera FC ibitego 3-0, wabereye i Nyamata. Rayon Sports nayo yari yatsinze Sunrise FC igitego 1-0.

Mu yindi mikino yabaye, AS Kigali yatsinze bigoranye Marines FC ibitego 2-1 naho Musanze FC itsinda AS Muhanga ibitego 2-1, Espoir FC nayo yanyagiye Amagaju iyisanze i Nyamagabe ibitego 3-1.

Aha kandi Police FC yanyagiye itababariye Gicumbi FC ibitego 4-0 naho Kiyovu Sports itsinda Etincelles FC igitego 1-0.

Nyuma y’umunsi wa 18, APR FC irayoboye n’amanota 42 ikurikiwe na Mukura na Rayon Sports zifite amanita 40, Kiyovu Sports ku mwanya wa kane n’amanota 33 naho Police FC n’iya 5 na 31 naho Amagaju FC ni yo ya nyuma n’amanota 8.

Ikipe y’APR FC yasatiriwe na Mukurura VS na Rayon Sports ku rutonde nyuma y’uko inganyije na Kirehe FC 0-0

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.