Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

APR FC yasezerewe mu mikino y’Afurika

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 18-03-2018 saa 08:00:36
Ikipe ya Djoliba AC yasezereye APR FC

APR FC 2-1 Djoliba (2-2)

Ikipe ya APR FC yabuze amahirwe yo gukomeza mu kiciro cya gatatu mu mikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF Confederation Cup 2018” n’ubwo yatsinze umukino wa kwishyura ikipe ya Djoliba AC ibitego 2-1.

Ikipe ya Djoliba AC yasezereye APR FC

Uyu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro, ikipe ya APR FC yasabwaga gutsinda ibitego 2-0 igakomeza yinjijwe igitego ku munota wa 9  gitsinzwe na Siaka Bagayoko. Ibi byahise biha APR FC akazi gakomeye  kuko yasabwaga gutsinda ibitego 3 kugira ngo ikomeza.

Ku munota wa 19, ikipe ya APR FC yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na BizimanaDjihad gusa ntibyari bihagije kuko byasabaga iyi kipe ya APR FC ibindi bitego 2.

Iminota 45 y’igice cya mbere ikaba yarangiye nta gihindutse. Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yaje ishaka ibitego 2 ari naho yinjijemo Nshuti Innocent asimbura Nshuti Dominique Savio na Sekamana Maxime asimbura Bigirimana Issa. Ku munota wa 77, Nshuti yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC ku mupira wari utewe na Bizimana Djihad, umuzamu wa Djoliba akawugarura mu kibuga.

Mu mikino ya nyuma, APR FC yashatse igitego cya gatatu cyari gutuma ikomeza ariko birangira umukino ari ibitego 2-1.

Djoliba AC yakomeje kubera igitego cyo hanze

Ikipe ya Djoliba AC yakomeje mu kiciro gikurikiraho  cya gatatu ari nacyo cya nyuma mbere yo kujya mu matsinda ibikesha igitego yatsindiye mu Rwanda kuko amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2 mu mikino yombi.

Mu kiciro cya gatatu, ikipe ya Djoliba AC izahura n’ikipe  izasezererwa mu mikino y’Afurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo  “Total CAF Champions League 2018”. Djoliba AC ifite amateka muri iri rushanwa kuko muri 2010 yageze mu matsinda nyuma muri 2012 igera ku mukino wa nyuma.

 

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.