Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

APR FC yageze muri muri Seychelles

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 19-02-2018 saa 08:07:21
Bizimana Djihad witwaye neza agatsinda ibitego 3 wenyine mu mukino ubanza APR FC yatsinzemo Anse Reunion ibitego 4-0

Ejo tariki 20-02-2018

Anse Reunion-APR FC (Victoria-15h30)

Ikipe ya APR FC irabarizwa muri Seychelles  aho  yagiye gukina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Anse Reunion mu mikino  y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo «Total CAF Confederation Cup 2018».

Bizimana Djihad witwaye neza agatsinda ibitego 3 wenyine mu mukino ubanza APR FC yatsinzemo Anse Reunion ibitego 4-0

Uyu mukino uzaba ejo tariki 20 Gashyantare 2018 kuri Sitade  Linite mu mujyi wa Victoria saa kumi n’imwe n’igice  (17h30) ku isaha yo muri Seychelles akaba ari saa cyenda n’igice (15h30) mu Rwanda.

Ikipe ya APR FC  yahagurutse mu Rwanda  ku Cyumweru tariki 18 Gashyanatare mu rukerera  ibanza kunyura  Addis Abbeba muri Ethiopia mbere yo kwerekeza muri Seychelles. Uyu munsi ku wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2018, iyi kipe igomba gukorera imyitozo ku kibuga cya Sitade Lenite izakiniraho.

Uyu mukino uzasifurwa na Anthony Ogwayo yungirijwe  na Oliver Odhiambo na  Stephen Yiembe bose bakomoka muri Kenya.

APR FC nimara gukina izamara iminsi ibiri itegereje indege yo kubagarura kuko bazahaguruka hariya  ku wa Kane tariki 22 Gashyantare 2018   nk’uko Kalisa Adolphe, umunyamabanga mukuru wa APR FC yabibwiye Imvaho Nshya.

APR FC yerekeje muri Seychelles ifite impamba y’ibitego 4-0 yatsindiye i Kigali mu mukino ubanza wabaye tariki 11 Gashyantare 2018. Hatagize igihinduka mu kiciro gikurikiraho APR FC izahura na  Djoliba yo muri Mali  yakomeje idakinnye nyuma y’aho ikipe ya  Elwa United FC yo muri Liberia zagomba guhura yikuye mu marushanwa.

Abakinnyi 19 berekeje muri Seychelles

Abanyezamu: Kimenyi Yves na Mvuyekure Emery

Myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rukundo Denis, Rugwiro Herve, Buregeya Prince na Songayingabo Shaffy.

Hagati: Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Nshimiyimana Imran, Twizerimana Martin Fabrice, Bizimana Djihad, Itangishaka Blaise, Sekamana Maxime na Iranzi Jean Claude

Rutahizamu: Hakizimana Muhadjiri, Byiringiro Rague, Nshuti Innocent na Bigirimana Issa.

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.