Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

APR FC yageze muri  Mali  gukina na Djoliba AC  mu mikino y’Afurika

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Mar 6, 2018

Ejo tariki 07-03-2018

DJoliba AC -APR FC (Bamako-17h00)

Ikipe ya APR FC iri muri Mali aho yagiye gukina  na Djoliba AC   mu mukino ubanza  w’imikino y’Afurika mu makipe yitwaye neza iwayo « Total CAF Confederation Cup 2018».

Nshuti Dominique Savio (ibumoso) ugiye gukinira APR FC umukino wa mbere mpuzamahanga ari kumwe na kapiteni w’iyi kipe Mugiraneza Jean Baptiste Migi

Uyu mukino uzaba ejo tariki 07 Werurwe 2018 kuri Sitade Modibo Keita saa kumi n’imwe (17h00)  i Bamako muri Mali akaba ari saa moya (19h00) i Kigali mu Rwanda.

Umukino wa  Djoliba AC na APR FC uzayoborwa n’abasifuzi bakomoka muri Cap Vert bayobowe na  Fabricio Duarte akazaba yungirijwe na  Delgado Fernandes Wilson Jorge  na Luis Fernandes Barbosa.

Nyuma y’uyu mukino ubanza hazaba umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki 17 Werurwe 2018. Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Djoliba AC izahita ikomeza mu kiciro  cya  gatatu aho izahura n’izaba yasezerewe muri « Total CAF  Champions League 2018»  nyuma ibashije gukomeza ige mu matsinda.

Abakinnyi APR FC izifashisha mu mukino wa Djoliba AC

Ikipe ya APR FC yajyanye abakinnyi 18  barimo Iranzi Jean Claude na Nshuti Dominique Savio  batari bagaragaye mu kiciro kibanza aho APR FC yasezereraga  ikipe ya Anse Reunion yo muri Seychelles FC ku bitego 6-1 mu mikino yombi.

Abakinnyi bose APR FC yajyanye muri Mali ni  Kimenyi Yves, Mvuyekure Emery, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Ngabo Albert, Rukundo Dennis, Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Mugiraneza Jean  Baptiste « Migi», Nshimiyimana Amrani, Bizimana Djihadi, Hakizimana Muhadjiri, Bigirimana Issa , Nshuti  Dominique Savio, Iranzi Jean  Claude, Byiringiro Lague  na Nshuti Innocent.

Ikipe ya APR FC nimara gukina uyu mukino, tariki 08 Werurwe 2018 ni bwo izagaruka mu Rwanda yitegure umukino wo kwishyura uzaba tariki 17 Werurwe 2018.