Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

APR FC nyuma yo gutakaza amanota kuri Kiyovu irakira AS Kigali

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya May 3, 2019

Tariki 03-05-2019

APR FC-AS Kigali (Nyamirambo-17h30)

Tariki 04-05-2019

AS Muhanga-Kiyovu (Muhanga-15h30)

Marines FC-Gicumbi FC (Rubavu-15h30)

Tariki 05-05-2015

Espoir FC-Bugesera FC (Rusizi-15h30)

Mukura-Musanze FC (Huye -15h30)

Etincelles FC-Kirehe FC (Rubavu-15h30)

Sunrise FC-Amagaju FC (Nyagatare-15h30)

Police FC-Rayon Sports (Amahoro-15h30)

Kuri uwa Gatanu tariki 03 Gicurasi 2019, imikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 26 ahategerejwe umukino umwe aho ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona igomba kwakira AS Kigali.

Uyu mukino urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa kenda n’igice (15h30). Izi kipe zombi mu mikino y’umunsi wa 25 ntabwo zitwaye neza kuko APR FC yanganyije 0-0 na Kiyovu mu gihe AS Kigali yatsinzwe na Gicumbi FC igitego 1-0.

Kuba izi kipe zaratakaje amanota ni kimwe mu biza gutuma umukino w’uyu munsi uba ukomeye cyane cyane ku ikipe ya APR FC irimo guhanganira igikombe na Rayon Sports.

Mu mukino wa shampiyona ubanza, ikipe ya APR FC ni yo yitwaye neza yegukana amanota 3 itsinze AS Kigali ibitego 3-0 byatsinzwe na Byiringiro Lague watsinze 2 na Fitina Ombalenga.

Ubwo APR FC yakinaga na AS Kigali mu mukino ubanza, Byiringiro Lague (hagati) watsinze ibitego 2 muri uyu mukino

Hari n’indi mikino iteganyijwe

Indi mikino y’umunsi wa 26 izaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gicurasi 2019 aho AS Muhanga izakira Kiyovu. Umukino uheruka zanganyije ibtego 3-3. Ikipe ya Marines FC izakira Gicumbi FC.

Imikino y’umunsi wa 26 izasozwa tariki 05 Gicurasi 2019 aho  Mukura igomba kwakira Musanze FC, Espoir FC yakire Bugesera FC, Etincelles FC ikakira Kirehe FC, Sunrise FC  yakire Amagaju FC  naho  Police FC yakire ikipe ya Rayon Sports, umukino uzabera kuri Sitade Amahoro i Remera. Umukino ubanza wa shampiyona wahuje izi kipe, Police FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0.

Uko imikino iheruka y’umunsi wa 25 yagenze

Mu mikino y’umunsi wa 25 yabaye tariki 30 Mata kugeza 02 Gicurasi 2019, Kiyovu  yanganyije na APR FC  0-0, Gicumbi FC itsida AS Kigali igitego 1-0,  Police FC  itsinda Sunrise FC ibitego 4-0. Ikipe ya Mukura yanganyije n’Amagaju FC igitego  1-1,  Kirehe FC inganya na  Marines FC 0-0, Bugesera FC yitwara neza itsinda AS Muhanga ibitego 2-0,  Musanze FC itsinda Etincelles FC igitego 1-0 naho ikipe ya  Rayon Sports itsinda Espoir FC ibitego 4-0 byatsinzwe na Michael Sarpong na Ulimwengu Jules bombi batsinze ibitego 2.

Kuri ubu ikipe ya APR FC ni yo ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 58 igakurikirwa na Rayon Sports ifite  amanota 57, ku mwanya wa 3 hari  Mukura n’amanota 49. Ikipe y’Amagaju FC iri ku mwanya wa nyuma n’amaota 16.