Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

APR FC ntizapfa kugarura umukinnyi wayitaye – Gen. Mubaraka

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 05-02-2019 saa 14:00:32
Gen Mubaraka Muganga Visi Perezida wa APR FC

Gen. Mubaraka Muganga, Visi Perezida w’ikipe ya APR FC arahamya ko batazigera bagarura umukinnyi wayivuyemo akerekeza mu yandi makipe ya hano mu Rwanda.

Ibi arabivuga mu gihe mu makipe yo mu Rwanda hari abakinnyi 77 bakuriye muri APR FC bakaza kwerekeza mu makipe yo mu Rwanda; muri poritike yo kuzamura abana b’Abanyarwanda.

Gen. Mubaraka ashimangira ko poritike yo kuzamura abana b’Abanyarwanda yatanze umusaruro ari nayo APR FC ifite abakinnyi beza. Ati “Umwana w’umunyarwanda arashoboye, iyo utangiye kugaya imfura z’iwanyu, bucya wimutse. Umukinnyi mwiza wese mu Rwanda w’umunyarwanda ntakizamubuza kuza muri APR FC kuko dutanga ayo mahirwe.”

Anahamya ko batazigera bava kuri iyi poritike cyane ko no mu Ngabo z’u Rwanda nta munyamahanga ubamo. Ati “Abagitekereza kujya hanze, nta mukinnyi n’uyu wa zero tuzafata, izo ngufu tuzazishyira mu ishuri ryacu ry’umupira, tuvuge tuti tumaze imyaka ibiri APR idasohoka ariko duhere ku mwana w’umunyarwanda mu ishuri ryacu nahava age mu Intare ace muri Marines tuge muri APR FC; nihashira imyaka ibiri tutarabona uwo mwana, tuzaba tutari APR cyangwa RDF, Ingabo zigira uko zikora; abo hanze ubazanye waba uzanye abacanshuro, kandi nta mucanshuro upfa gutsinda.”

Gen Mubaraka Muganga Visi Perezida wa APR FC

Gen. Mubaraka avuga ko bamwe mu bakinnyi ba APR FC bagiye hanze bashobora kugaruka ariko abagiye mu makipe ya hano mu Rwanda bo batazigera babagarura.

Ati “Abagiye bazagume iyo muri izo kipe, dutanga amahirwe yo kujya hanze, ariko avuye muri APR akajya ahandi nge mbifata nko guhunahuna, kandi biba ku nyamaswa. Iyo agiye aba agiye nta bwo aba akiri mu muryango, twakomeza tumufasha nk’umunyarwanda. Ariko abamaze iminsi bakomanga ngo mutubabarire ntabo tuzakira, ndavuga kuri abo bari mu makipe yo mu Rwanda, naho abagiye muri ayo makipe yo hanze bo turabakira, kuko baba bagiye kudushakira.”

APR FC ikaba iteganya kugura abandi bakinnyi babiri b’intyoza muri iri soko ry’abakinnyi.

 

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.