Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

APR FC na Rayon Sports zitwaye neza mu mikino y’umunsi wa 24 wa shampiyona

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 29-04-2019 saa 07:24:09
Hakizimana Muhadjiri (imbere) wahesheje APR FC amanota 3 nyuma yo gutsinda wenyine ibitego 3

Kirehe FC 1-0 Gicumbi FC
AS Kigali 1-0 Kiyovu
Marines FC 1-0 Musanze FC
Espoir FC 1-1 Sunrise FC
APR FC 3-0 Bugesera FC
AS Muhanga 1-3 Rayon Sports
Mukura 1-2 Police FC
Etincelles FC 1-0 Amagaju FC

Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zitwaye neza mu mikino y’umusi wa 24 wa shampiyona bituma zikomeza guhanganira igikombe mu gihe ikipe ya Mukura isa n’iyasiganye nyuma yo gutsindwa.

Muri iyi mikino, ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 3-0 byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ari bwo yari atsinze ibitego 3 wenyine mu mukino umwe.

Ku rundi ruhande ikipe ya Rayon Sports nayo yitwaye neza itsinda AS Muhanga ibitego 3-1 bya Ulimwengu Jules watsinze 2 na Niyonzima Olivier Sefu ku ruhande rwa Rayon Sports na Niyongira Danny ku ruhande rwa AS Muhanga.

Izi kipe zombi zari ziheruka guhura mu mukino w’umunsi wa 23, Rayon Sports igatsinda APR FC igitego 1-0 ubu zikomeje guhanganira igikombe kuko APR FC irusha amanota 3 Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri. APR FC ifite amanota 57 naho Rayon Sports ifite 54.

Ikipe yari izi hafi ni Mukura aho yagiye gukina umukino w’umunsi wa 24 irushwa na Rayon Sports amanota 3 ikarushwa na APR FC amanota 6. Nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego 2-1, Mukura yabaye nk’isigara kuko ubu irarushwa na APR FC amanota 9 naho Rayon Sports ikayirusha amanota 6.

Hari n’indi mikino yabaye

Mu yindi mikino y’umunsi wa 24 wa shampiyona yabaye, Kirehe FC yatsinze Gicumbi FC igitego 1-0, AS Kigali itsinda Kiyovu igitego 1-0 , Marines FC itsinda Musanze FC igitego 1-0. Ikipe ya Espoir FC yanganyie na Sunrise FC 1-1 naho Etincelles FC itsinda Amagaju FC 1-0.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 24, APR FC irayoboye n’amanota 57, ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 54, Mukura n’amanota 48 na Police FC ku mwanya wa 4 n’amanota 40. Amagaju FC ni yo ikomeje kuza ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 15.

Ulimwengu Jules, rutahizamu wa Rayon Sports ni we uyoboye abamaze gutsinda ibtego byinshi (14) akaba akurkiwe na Hakizimana Muhadjiri wa APR FC ufite 13.

Hakizimana Muhadjiri (imbere) wahesheje APR FC amanota 3 nyuma yo gutsinda wenyine ibitego 3

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.