Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

APR FC na AS Kigali zubatse umubano wo guhana abakinnyi kurusha  andi makipe

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 04-02-2018 saa 10:23:38
Nshuti Dominique Savion wagiye muri APR FC avuye muri AS Kigali

Mu myaka itatu ishize, AS Kigali na APR FC zimaze kubaka umubano n’ubucuti bwo guhanahana abakinnyi mu buryo bworoshye mu rwego rwo gukemura ibibazo buri imwe ifite ugereranyije n’uko zibikora ku yandi makipe   nka  Police FC  na Rayon Sports.

Nshuti Dominique Savion wagiye muri APR FC avuye muri AS Kigali

Imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama 2015 kugeza uyu munsi, abakinnyi 9 ari bo bamaze kuva muri APR FC bajya cyangwa bava muri AS Kigali, ari byo bisobanuye ko ari zo kipe zibanye neza mu makipe ane ya mbere akomeye muri shampiyona. Ku rundi ruhande bigaragara ko AS Kigali na Rayon Sports zitabanye neza kuko mu myaka itatu abakinnyi babiri ari bo bonyine bavuye muri imwe bakajya mu yindi.

Ubisesenguriye hafi wabona ko abayobozi n’abatoza ba APR FC na AS Kigali baharanira inyungu zimwe.

Umuntu afashe nk’urugero,  wakwibaza impamvu  AS Kigali yaguze Hakizimana Muhadjiri wari umukinnyi mwiza muri shampiyona ya 2015-2016 aturutse muri Mukura VS irangije imutiza APR FC, kandi zombi zarabwiye Abanyarwanda mu buryo bweruye ko zishaka ibikombe. Wanakwibaza impamvu Nshuti Dominique Xavio yavuye muri AS Kigali yari umukinnyi mwiza bakigura bashaka gutwara ibikombe bakamuharira APR FC mu buryo bworoshye.

Ushatse wanakwiha igisubizo, AS Kigali ifite abantu bafitanye amateka yihariye na APR FC. Uwa mbere ni Nshimiyimana Eric, umutoza mukuru w’iyi kipe, ufite inshingano zo kubaka ikipe arimo gutoza ariko bidakuyeho ko yabaye umukinnyi ngenderwaho muri  APR FC. Yungirijwe na Nshutinamagara Ismael Kodo  umwe muri ba kapiteni b’ibihe byose ba APR FC.

Nshimiyimana Eric, umutoza mukuru wa AS Kigali avuga ko kuba ikipe ye yagura umukinnyi mwiza ikamuha APR FC ari ibigaragaza urwego ruciriritse rw’umupira w’u Rwanda. Yagize ati “Ku makipe ataraba ay’umwuga biragoye. Hari ngewe, hari komite, hari abakinnyi. Nge nshaka umukinnyi, nkabwira komite ngo nimugende mumuzane, tukavugana n’umukinnyi ariko nyuma yaho hakabura ubunyamwuga”.

Ku rundi ruhande, umutoza wa AS Kigali yemeza ko n’abakinnyi na bo babigiramo uruhare. Ati “N’abakinnyi si abanyamwuga. Urebye imitekerereze, ukuntu yumva ko agiye, wumva na byo bidasobanutse.  Nge nshaka umukinnyi ariko uko bigenda nyuma simbizi. Nge mbona n’abakinnyi babigiramo uruhare. Iyo tuba turi amakipe y’abanyamwuga, ukuntu bagenda ntibyakagombye kuba”.

Dore uko abakinnyi bagiye bava mu ikipe bajya mu yindi muri iyi myaka itanu ishize

Rayon Sports-Police FC

Muri iyi myaka ya vuba, bigaragara ko APR FC na Police Fc zitakunze guhana abakinnyi kuko hagati yazo zimaze guhana abakinnyi batanu mu buryo buziguye n’uwa gatandatu mu buryo butaziguye.

Mugabo Gabriel  (Gashyantare 2017) ni we mukinnyi rukumbi wavuye muri Police FC yerekeza muri Rayon Sports muri iyi myaka itatu ishize mu gihe abakinnyi bane Fiston Munezero (2017) , Nsengiyumva Moustapha (2017), Muganza Isaac (2015) na Ndatimana  Robert (2015) aribo bavuye muri Rayon Sports berekeza muri Police FC. Hari na Kakule Mugheni Fabrice wageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2015 ariko yari amaze umwaka avuye muri Police FC abanza guca muri Sofapaka ya Kenya.

Rayon Sports- AS Kigali

Rayon Sports kandi ntikunze gusangira abakinnyi na AS Kigali. Gusa muri 2014 , myugariro Tubane Kevin yavuye muri AS Kigali ajya muri Rayon Sports nyuma muri 2016 ayivamo asubira muri AS Kigali.

Ku rundi ruhande, Nshuti Dominique Xavio  yavuye muri Rayon Sports  yerekeza muri AS Kigali umwaka ushize wa 2017. Undi mukinnyi kuri ubu uri muri AS Kigali wabaye muri Rayon Sports ni Ndayisenga Fuwadi wabanje guca muri Sofapaka FC.

Rayon Sports-APR FC

Mu myaka ya vuba, hagaragaye ikintu kidasanzwe kuri aya makipe y’abakeba aho Rayon Sports yatangiye kujya ikura umukinnyi mwiza muri APR FC. Mu myaka itatu ishize abakinnyi barindwi ni bo bamaze kuva muri imwe muri aya makipe bajya mu yindi.

Bizimana Djihad kuya 10 Nyakanga 2015 kuri miliyoni 8 yavuye muri Rayon Sports ajya muri APR FC agendera rimwe na Usengimana Faustin. Bakurikiwe, Imanishimwe Emmanuel Muri Kanama 2016.

Rayon Sports yahereye  kuri Rwigema Yves na Rwatubyaye Abdoul babaye abakinnyi ba Rayon Sport bavuye muri APR FC muri Kanama 2016.

Nyuma y’umwaka umwe Rutanga Eric na Yannick  Mukunzi barerewe mu ishuri ry’abana na bo bamaze kubona ko badahabwa agaciro basezeye APR FC bafata ikemezo cyo kwerekeza  muri Rayon Sports

Police FC -AS Kigali

Police FC yakunze kugirana umubano mwiza na APR FC ku buryo na zo zakunze guhererekanya abakinnyi.

Nko mu myaka itatu ishize, abakinnyi bavuye muri Police FC  bakerekeza muri AS Kigali barimo Amini Muzerwa, Ntamuhanga Titi, Mushimiyimana  Mohamed, Umwungeli Patrick, Niyonzima Jean Paul  na Mvuyekure Emery.

Police FC -APR  FC

Umubano w’aya makipe yombi y’abashinzwe umutekano  na yo yakomeje no kuba hari abakinnyi bakunze kuva muri imwe bajya mu yindi.

By’umwihariko, abakinnyi batanu bavuye muri imwe muri aya makipe bajya mu yindi. Abo ni Habyarimana Innocent, Imran Nshimiyimana, Emery Mvuyekure bavuye muri Police FC  bakajya muri APR FC mu 2016.

APR -AS Kigali

Muri aya makipe ane ya mbere, APR FC na AS Kigali zimaze guhanahana abakinnyi 9. Abavuye muri APR FC bagahabwa AS Kigali ni Tibingana Charles (2015), Ndoli Jean Claude,  Mubumbyi Bernabe, Ndahinduka Michel, Nshutinamagara Ismail Kodo, na Ntamuhanga Tumaini  muri 2016

Abakinnyi ba AS Kigali bagiye muri APR FC muri iyi myaka itatu ni  Hakizimana Muhadjiri , Nshuti Xavio na  Onesme Twizerimana.

Mu bandi bakinnyi ba vuba bavuye muri APR FC bakajya muri AS Kigali barimo Bariyanga Hamdan na Sugira Ernest.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.