Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

APR FC na AS Kigali zirakina imikino y’ibirarane

Yanditswe na admin

Ku ya 15-11-2017 saa 11:17:31
APR FC niramuka itsinze Bugesera FC irayobora urutonde rwa shampiyona

APR FC-Bugesera FC (Nyamirambo-15h30)

Espoir FC-AS Kigali (Rusizi-15h30)

Ikipe ya APR FC irakina na Bugesera FC  naho AS Kigali ikine na Espoir FC mu mikino y’umunsi w’itarakiniwe igihe

Iyi mikino yarasubitswe kuko   ikipe y’u Rwanda yari mu mikino yo gushaka itike ya CHAN 2018.  Ikipe ya AS Kigali, APR FC, Rayon Spots na Police FC, imikino yazo yarasubitswe kuko zari zifite abakinnyi  barenze 3 mu ikipe y’igihugu.

APR FC niramuka itsinze Bugesera FC irayobora urutonde rwa shampiyona

Ikipe ya APR FC  iri ku mwanya wa 6 n’amanota 7 irakira Bugesera FC  iri ku mwanya wa 15 n’amanota 4. Uyu mukino uraba uyu munsi tariki 15 Ugushyingo 2017 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo. Ku rundi ruhande, AS Kigali  iri ku mwanya wa 7 na yo n’amanota 7 irakina na   Espoir FC i Rusizi.

Aya makipe niyitwara neza agatsinda ashobora guhita azamuka ku rutonde rwa shampiyona aho APR FC yayobora urutonde naho AS Kigali ikaba iya kabiri.

Kugeza ubu Etincelles FC ni yo iyoboye urutonde  n’amanota 9 inganya na  Police FC ndetse na Kiyovu iri ku mwanya wa 3.

BUGINGO FIDELE

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.