Kigali-Rwanda

Partly sunny
28°C
 

APR FC irasabwa gutsinda Djoliba AC igakomeza mu mikino y’Afurika

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Mar 17, 2018

APR FC- Djoliba (Amahoro-15h30)

Uyu munsi tariki 17 Werurwe 2018 ikipe ya APR FC irakina na Djoliba AC yo muri Mali mu mukino wo kwishyura mu mikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF Confederation Cup 2018”.

Bizimana Djihad (hagati) uri mu bamaze gutsinda ibitego byinshi (3) muri iyi mikino y’Afurika

Uyu mukino urabera kuri Sitade Amahoro i Remera saa kenda n’igice(15h30). Ikipe ya APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino ku kinyuranyo k’ibitego 2 kuko  ikipe ya Djoliba AC yatsindiye APR FC muri Mali igitego 1-0 cya Cheick Niang. Ibi bikaba bisaba APR FC kwirinda kwinjizwa igitego kuko gutsindwa igitego mu rugo byaza kubagora gusezerera iyi kipe kuko baba basabwa gutsinda ibitego.

Umutoza wa APR FC, Ljubomir Petrovic atangaza ko  bafite ikizere cyo gutsinda uyu mukino bagakomeza mu kiciro gikurikiraho. Yakomeje avuga ko iyi kipe ikina umupira wihuta kandi urimo imbaraga nyinshi. Ati“ N’ubwo abakinnyi bacu bakiri bato bishobora kubagora ariko turakora ibishoboka byose twitware neza dutsinde”.

Kapiteni w’ikipe ya APR FC, Mugiraneza we avuga ko ikipe babonye uko ikina ko biteguye kuyisezererera. Ati “Ni ikipe nziza ariko turi iwacu  tugomba kuyisezerera uko byagenda kose”. Mugiraneza yasabye abafana  kubashyigikira kuko n’ubwo iyi kipe ikomeye nabo bakomeye ku buryo itabateye ubwoba.

Ku ruhande rw’ikipe ya Djoliba AC yaje ifite impamba y’igitego 1, umutoza wayo Fanyeri  Diarra  atangaza ko bataje mu Rwanda gukina bugarira izamu kubera iki gitego batsindiye mu rugo  ahubwo ko  baza gusatira ikipe ya APR FC kugira ngo bayibonemo igitego bayihe akazi gakomeye.

Uyu mukino urasifurwa na Idris Mehammed Osman yungirijwe  na   Berhe Tesfagiorghis  na Suleiman Ali Salih bose bakomoka muri Eritrea . Kwinjira kuri uyu mukino ni ibihumbi 15 mu cyubahiro, ibihumbi 10 iruhande rwaho, ibihumbi 5 ahasakaye, ibihumbi 3 iruhande rw’aho naho ahasigaye hose ni 1000.

Djoliba AC ifite amateka kurenza APR FC muri iri rushanwa

Ikipe ya Djoliba AC muri 2010 yageze mu matsinda muri iri rushanwa nyuma muri 2012 igera ku mukino wa nyuma itsindwa na AC Leopards yo muri Congo Brazzaville ibitego 4-3 mu mikino yombi.

Kuri APR FC nta bwo irabasha kugera mu matsinda mu mikino y’Afurika. Muri 2004, APR FC yageze mu kiciro cya nyuma igiye kugera mu matsinda muri “Champions League” ihita ijya muri “Confederation Cup” ariko ntiyabasha kujya mu matsinda kuko yakuwemo na Enugu Rangers yo muri Nigeria ku bitego 3-1 mu mikino yombi.

Abakinnyi bashobora kubanzamo

APR FC: Kimenyi Yves,  Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Imanishimwe Emmanuel, Fitina Ombarenga, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjiri, Bigirimana Issa na Byiringiro Rague.

Djoliba AC : Adama Keita, Siaka Bagayoko, Emile Kone, Abdoulaye Diaby, Bourama Doumbia, Seydou Diallo, Boubacar Traore, Mamoutou Kouyaté, Oumar Kida, Naby Soumah na Cheick Niang.