Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

APR FC irakira Rayon Sports mu mukino werekana ikipe ishobora kwegukana igikombe

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Jun 15, 2018

Uyu munsi

APR FC-Rayon Sports (Amahoro-15h30)
Miroplast-Etincelles (Mironko-15h30)
Kirehe FC-AS Kigali (Kirehe-15h30)
Espoir FC-Amagaju FC (Rusizi-15h30)
Police FC-Marines FC (Kicukiro-15h30)
Gicumbi FC-Musanze (Gicumbi-15h30)
Mukura-Sunrise FC (Huye-15h00)
Bugesera FC vs SC Kiyovu (Nyamata-15h30)

Nyuma yo gusoza imikino yose y’ibirarane,  uyu munsi tariki 15 Kamena 2018, shampiyona y’umupira w’amaguru irakomeza hakinwa umunsi wa 26.

Umukino wa shampiyona uheruka, APR FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri (hagati)

Umukino utegerejwe n’abatari bake urahuza ikipe ya APR FC  na Rayon Sports kuri Sitade Amahoro i Remera. Uyu mukino ugiye kuba  APR FC iyoboye urutonde n’amanota 51 inanganya na AS Kigali mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 45.

Rayon Sports irakina uyu mukino imaze iminsi mu bibazo by’umusaruro mubi aho imaze imikino 3 idatsinda byanaviriyemo umutoza Ivan Minnaert n’abamwungirije babiri Lomami Marcel hamwe na Jeannot Witakenge guhagarikwa.

Rutanga Eric, myugariro w’ibumoso wa Rayon Sports ahamya ko ibibazo by’abatoza bitabahangayikishije cyane kuko abakinnyi nibaba bameze neza bashobora  kwitwara neza.

Muri APR FC bo bamaze iminsi mu mwiherero i Shyorongi ndetse ntibitaye ku bibazo bivugwa muri Rayon Sports nk’uko bivugwa na Mulisa Jimmy umutoza wungirije.

Mugiraneza Jean Baptiste «Migi», kapiteni wa APR FC agaragaza ko uyu mukino ugomba kubahesha igikombe. Ati «APR FC  ni ikipe ikomeye, ni ikipe irwanira ibikombe, dufite amahirwe yo kuba twakegukana igikombe cy’ uyu mwaka, mu biduhesha amahirwe harimo n’uyu mukino wa Rayon Sports. Nge nemera ko Rayon Sports ari ikipe ikomeye n’ubwo abantu bavuga ko bari mu bibazo twebwe nta bwo ariko tubibona. Abakinnyi biteguye neza mu rwambabiriro».

Ku rundi ruhande AS Kigali ya kabiri n’amanota 51 irerekeza i Nyakarambi ku kibuga k’ibitaka cya Kirehe FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 25 . Ni umukino utorohera umutoza Nshimiyimana n’abakinnyi  be kuko Kirehe FC  imaze imikino 5 idatsinda ndetse itakaje uyu mukino byatuma ijya mu makipe ashobora kumanuka  mu kiciro cya kabiri.

Indi mikino ifite icyo ivuze ni  Amagaju FC  ya 13 n’amanota 27 yerekeza i Rusizi ku kibuga cya Espoir ya 12 banganya amanota. Marines FC nayo itorohewe ku mwanya wa 10 n’amanota 28 yakirwe Police ya 6 n’amanota 41, Gicumbi iri mu murongo utukura ku mwanya wa 15 n’amanota 21 yakire Musanze ya 9 n’amanota 28 naho Mukura ya 8 n’amanota 28 yakire Sunrise ya karindwi n’amanota 34.

Mu yindi  mikino, Bugesera ya 11 n’amanota 28 irakira Kiyovu ya kane n’amanota 42 naho Miroplast ya nyuma n’amanota 17 yakire Etincelles ya gatanu n’amanota 41 .

Abakinnyi batemerewe gukina ni Niyitegeka Idrissa na Karema Eric (Marines FC), Nzigamasabo Steve (Bugesera FC), Nzabonimana Prosper (Kirehe FC), Mukamba Namasombwa (Miroplast FC), Yumba Kaite (Amagaju FC), Kanamugire Moses na  Peter Otema (Musanze FC).