Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

APR FC irahura na Rayon Sports mu mukino usoza irushanwa ry’Intwari

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 01-02-2019 saa 06:02:24
Hakizimana Muhadjiri ukinira APR FC (ufite umupira), utangaza ko afite ikizere cyo kuza gutsinda Rayon Sports

  • Uyu munsi AS Kigali – Etincelles (Stade Amahoro-15h30)
  • APR FC – Rayon Sports (Stade Amahoro-18h00).

Uyu munsi tariki 01 Gashyantare 2019, APR FC na Rayon Sports barakina umukino wa gatatu ari nawo usoza irushanwa ry’Intwari ukaza kubera kuri Sitade Amahoro i Remera saa kumi n’ebyiri (18h00).

Ni umukino uza guhuza Rayon Sports ifite amanota 4 nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 2-0, ikananganya na AS Kigali 0-0, mu gihe APR FC yo ifite amanota 3, yakuye kuri Etincelles FC nyuma yo kuyitsinda ibitego 4-0.

Uyu mukino wa APR FC na Rayon Sports, utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amagaru batari bake, uraba wabanjirijwe n’uri buhuze AS Kigali na Etincelles FC saa kenda n’igice (15h30).

Hakizimana Muhadjiri, rutahizamu wa APR FC avuga ko nubwo baza gukina badafite Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Sugira Erneste bombi bafite imvune, bidakuraho ko bafite ikizere cyo gutsinda Rayon Sports.

Ati “Ni umukino ukomeye kuruta indi ariko ku bushobozi bw’Imana twizeye ko tuza kuwitwaramo neza. Abakinnyi bariteguye, ni umukino uri ku rwego rwo hejuru, ni umukino usaba gukoresha ingufu zidasanzwe.”

Akomeza agira ati “Abafana turakora ibishoboka bishime, tumaze iminsi dutsinda Rayon Sports nta kabuza ko tugomba gutsinda. Ni igikombe APR FC ifitemo uruhare, natwe tugomba gushyiramo ingufu kugira ngo abayobozi bishime kuri uyu munsi wabo.”

Niyonzima Olivier Sefu, umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports ahamya ko bagomba na bo kwitwara neza no kwegukana iki gikombe. Ati ”Umukino dufitanye na APR ni umukino ukomeye, ni umukino ushobora kuduha igikombe. Umukino twahaye agaciro kawo.”

Ku rundi ruhande, AS Kigali ifite amanota 4, arimo 3 yakuye kuri APR FC nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0, ikanganya na Rayon Sports 0-0, irabanza ihure na Etincelles FC itaratsinze umukino uwo ari wo wose.

Masudi Djuma, umutoza mukuru wa AS Kigali yishimira ko iri rushanwa yaryitwayemo neza, atangaza ko intego ye ari ugutwara igikombe. Ati “Nza hano twatangiye nabi, ubu AS Kigali irimo kuzamuka, duheruka gutsindwa na APR FC muri shampiyona. Ugiye gukina n’ikipe nka APR FC na Rayon Sports ifite ibintu byinshi kukurusha, gutegura abakinnyi mu mutwe ni byo bikina. Intego yange nange ni ugutwara iki gikombe kandi n’abakinnyi nabasabye kudasuzugura Etincelles.”

Mu  rwego rwo kwitegura iri rushanwa APR FC, Rayon Sports na AS Kigali buri kipe yari yahawe miliyoni imwe n’ibihumbi 2, naho Etincelles FC  y’i Rubavu yahawe miliyoni 2 .

Ikipe iza kwegukana igikombe k’iri rushanwa ry’Intwari ry’uyu mwaka wa 2019, irahabwa miliyoni 4, iya kabiri miliyoni ebyiri, iya gatatu ihabwe miliyoni imwe n’igice, naho iya kane ihabwe miliyoni imwe.

Hakizimana Muhadjiri ukinira APR FC (ufite umupira), utangaza ko afite ikizere cyo kuza gutsinda Rayon Sports

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.