Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

APR FC ikeneye abakinnyi 3 barimo n’abazasimbura abagiye

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 04-02-2019 saa 08:30:25
Mulisa Jimmy

Mulisa Jimmy, umutoza mukuru wa APR FC aravuga ko bakeneye abakinnyi batatu bo kubafasha mu rugamba rwo guhanganira igikombe cya shampiyona, bakanasimbura abakinnyi bamaze kuyivamo.

Avuga ko aba bakinnyi bakenewe cyane muri iki gihe kugira ngo iyi kipe ikomeze guhatana. Ati “Hari abakinnyi bagiye, badufashaga cyane. Ubu ndimo gushakisha uko nabona abantu babasimbura. Gusa imikino y’Intwari yanyeretse ko dukeneye abakinnyi nka batatu.”

Mulisa anavuga ko yamaze kubona aba bakinnyi ababwira ubuyobozi ba APR FC kugira ngo bumvikane na bo. Ati “Nta handi tuzabakura hatari mu Rwanda nk’uko na Poritike y’ikipe yacu imeze, hari abakinnyi namaze kurambagiza, nasabye abayoobozi, ubwo nzategereza ndebe uko bizagenda.’’

APR FC iheruka kubura Omborenga Fitina werekeje mu ikipe ya CSKA Sofia, iri ku mwanya wa kabiri muri Bulgarie. Ni mu gihe igitekereje ko Imanishimwe Emmanuel, uzwi nka “Mangwende” ukina ku ruhande rw’iburyo yerekeza muri Serbia.

Amakuru avuga ko iyi kipe yifuza kugura rutahizamu Usengimana Danny waherukaga gusesa amasezerano muri Tersana Sporting Club yo mu Misiri yakiniraga kubera ibibazo by’amikoro; bivugwa ko yifuza Usengimana yashakaga umushahara w’ibihumbi 2500 by’amadorari mu gihe APR FC yo yatangaga amadorari igihumbi na 500 cy’umushahara wa buri kwezi.

Binavugwa ko APR FC irimo kureba niba yagura Muvandimwe Jean Marie, myugariro w’ibumoso cyangwa se ikaba yagarura Rutanga Eric wayivuyemo akerekeza muri Rayon Sports mu 2017 asigiye umwanya Imanishimwe Emmauel.

Mulisa Jimmy

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.