Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

APR FC igiye kwakira Kiyovu mu mukino w’umunsi wa 10

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 18-12-2018 saa 08:43:30
APR FC iheruka gutsinda Rayon Sports igiye kwakira Kiyovu

Tariki 18-12-2018
Espoir FC-Rayon Sports (Rusizi-15h30)
Marines FC-Kirehe FC(Rubavu-15h30)
Sunrise FC-Police FC (Nyagatare-15h30)

Tariki 19-12-2018
AS Kigali-Gicumbi FC (Nyamirambo-15h30)
Etincelles FC-Musanze (Rubavu-15h30)

Tariki 20-12-2018
APR FC-Kiyovu (Nyamirambo-15h30)
AS Muhanga-Bugesera FC (Muhanga-15h30)

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru igiye gukomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 10 guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 18 kugera 20 Ukuboza 2018.

Mu mikino iteganyijwe, ikipe ya Espoir FC irakira Rayon Sports, Marines FC yakire Kirehe FC, Sunrise FC yakire Police FC.

Tariki 19 Ukuboza 2018, AS Kigali imaze iminsi yitwara neza izakira Gicumbi FC naho Etincelles FC yakire Musanze FC itozwa n’uwahoze ari umutoza wayo, Ruremesha Emmanuel. Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Mukura n’Amagaju FC nta bwo ukibaye kuko Mukura irimo gukina imikino y’Afurika.

Imikino izakomeza tariki 20 Ukuboza 2018 aho ikipe AS Muhanga iheruka gutsindwa na Rayon Sports izakira Bugesera FC nayo yabashije gutesha amanota APR FC ku mukino w’umunsi wa 9 zinganya igitego 1-1.

Umukino uzasoza umunsi wa 10 w’imikino ya shampiyona, ikipe ya APR FC izakira Kiyovu. Uyu mukino nta bwo uzaba woroshye nk’uko byagaragaye ko uyu mwaka ikipe ya Kiyovu itoroshye dore ko ku mukino w’umunsi wa 6 yitwaye neza igatsinda mukeba w’ibihe byose, Rayon Sports ibitego 2-1.

N’ubwo iyi kipe yitwaye neza kuri uyu mukino, mu mikino iheruka nta bwo yagize amahirwe kuko yatsinzwe na Bugesera FC na AS Kigali itsinda Gicumbi FC.

Iyi kipe ya Kiyovu, mu mwaka ushize w’imikino wa 2017-2018 yaciyeho agahiko k’imyaka 12 yari imaze idatsinda APR FC aho yayitsinze igitego 1-0 kuri Sitade Mumena.

Mbere y’iyi mikino y’umunsi wa 10, APR FC na Mukura zirayoboye n’amanota 19 n’imikino ibiri y’ibirarane, hakaza Rayon Sports n’amanota 18 naho ku mwanya wa nyuma (16) hari Gicumbi FC n’amanota 5. Michael Sarpong ukinira Rayon Sporys ni we ufite ibitego byinshi (6).

APR FC iheruka gutsinda Rayon Sports igiye kwakira Kiyovu

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.