23°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

APR FC, AS Kigali na Marines FC  zakomeje mu makipe azahatanira igikombe

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 14-05-2021 saa 20:06:18
AS Kigali yamaze gukomeza mu cyiciro cy'amakipe 8 azahatanira igikombe

Itsinda A

Bugesera FC 2-0 Gorilla FC

APR FC 3-1 AS Muhanga

Itsinda B

Rayon Sports 1-1 Kiyovu

Rutsiro FC 0-1 Gasogi United

Itsinda C

Musanze FC 3-1 Eticelles FC

Police FC 0-2 AS Kigali

Itsinda D

Mukura 0-1 Espoir FC

Marines FC 2-1 Sunrise FC

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 5 ya shampiyona  y’umupira w’amaguru  y’icyiciro cya mbere mu bagabo 2020-2021 irimo gukinwa mu matsinda, ikipe ya APR FC ifite igikombe giheruka, AS Kigali ndetse na Marines FC zakomeje mu cyiciro cy’amakipe 8 azakina imikino yo guhatanira igikombe.

Imikino y’umunsi wa 5 yabaye, mu itsinda A, Bugesera FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0 naho APR FC itsinda AS Muhanga ibitego 3-1. APR FC ni yo iyoboye itsinda n’amanota 15, ikurikiwe na Gorilla FC n’amanota 9, Bugesera FC n’amanota 3 naho AS Muhanga ni iya nyuma aho nta nota na rimwe ifite.

Muri iri tsinda APR FC yamaze gukomeza  mu cyiciro cy’amakipe 8 azahatanira igikombe hakaba hategerejwe ikipe yindi izazamuka hagati ya  Gorilla FC, Bugesera FC na AS Muhanga.

Mu gihe hasigaye umukino umwe, AS Muhanga na Bugesera zisigaje imikino 2 izazihuza harimo uwagombaga gufungura iyi mikino wasubitswe kubera ko bamwe mu bakinnyi n’abatoza ba AS Muhanga banduye COVID-19

Mu itsinda B, imikino y’umunsi wa 5 yabaye, Rayon Sports  yanganyije na Kiyovu igitego 1-1  naho Gasogi United itsinda Rutsiro FC igitego 1-0. Muri iri tsinda, Rayon Sports irayoboye n’amanota 8 ikurikiwe na Kiyovu na Gasogi United zifite amanota 7 naho Rutsiro ikaba ifite amanota 5.

Kugeza ubu buri kipe ikaba ifite amahirwe yo gukomeza mu cyiciro cy’amakipe 8 azahatanira igikombe. Mu mikino ya nyuma mu itsinda, Rayon Sports izakina na Gasogi United naho Rutsiro FC ikine na Kiyovu.

Mu itsinda C, imikino yabaye, Musanze FC yatsinze Etincelles FC ibitego 3-1 naho AS Kigali yongera gutsinda Police FC ibitego 2-0. Ikipe ya AS Kigali iyoboye itsinda n’amanota 12 yamaze gukomeza mu cyiciro cy’amakipe azahatanira igikombe.  Iyi kipe ikurikiwe na Police FC ifite amanota 9, Musanze FC ifite 6 na Etincelles FC ifite 3.

Mu itsinda D, Espoir FC  yatsindiye Mukura i Huye igitego 1-0 naho Marines FC itsinda Sunrise FC ibitego 2-0. Muri iri tsinda, Marines FC irayoboye n’amanota 10 aho yamaze no  gukomeza mu cyiciro cy’amakipe azahatanira igikombe. Ku mwanya wa kabiri hari Espoir FC n’amanota 9, Sunrise FC ifite amanota 7 naho Mukura ikagira amanota 2.

Tariki 16 na 17 Gicurasi 2021 ni bwo hazaba imikino ya nyuma yo mu matsinda ahazamenyekana amakipe  yose azakomeza mu cyiciro  cy’amakipe azahatanira igikombe cya shampiyona “Primus National League 2020-2021”.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.