Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Antoine Hey yatandukanye n’Amavubi

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 26-01-2018 saa 07:59:45
Antoine Hey yasezeye ku kazi ko gutoza ikipe y'u Rwanda

Antoine Hey wari umutoza mukuru w’igihugu “Amavubi” yamaze gusesa amasezerano bimuha uburenganzira bwo kujya gusoza ibiganiro n’igihugu cya Syria gishaka kumugira umutoza mukuru.

Antoine Hey yasezeye ku kazi ko gutoza ikipe y’u Rwanda

Ibi byabereye muri Maroc tariki 24 Mutarama 2018, mu nama yabereye muri Royal Tulip Hotel ihuza  Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaule, n’uyu mutoza mbere y’uko ikipe y’igihugu igaruka mu Rwanda aho iri bugere i Kanombe  munsi tariki 26 Mutarama 2018 saa kenda n’iminota 10.

Nzamwita yavuze ko bahisemo gusesa amasezerano n’ubwo ashobora guhabwa andi mashya nyuma y’amatora ya komite nyobozi nshya ya FERWAFA azaba mu gihe kitarenze amezi abiri.

Nzamwita yashimiye uyu mutoza ku buryo yagaragaje ubunyamwuga mu kazi kose yahawe. Ati “Tumushimiye ubunyamwuga, ubushake n’ikinyabupfura yagaragaje mu ikipe y’igihugu yacu, Mu mwaka umwe yamaranye natwe, yubatse ikipe y’igihugu izaba ikomeye kandi izaba ikomeye kurushaho mu minsi iri imbere.”

Antoine Hey nawe yashimiye abakunzi b’Amavubi, Minisiteri y’Umuco na Siporo, abayobozi ba FERWAFA n’abakinnyi babanye. Ati “Twagiranye ibihe bitazibagirana bimwe byuzuyemo ibyishimo, ibindi by’amarira. Ndashimira abafana n’inshuti mwangiriye iKizere mukanankomeza. Ndanashimira abakinnyi kandi mwihangane kuko inzozi zacu zitabashije kuba impamo mu isegonda  rya nyuma ku mukino wa Libya”.

Asoza agira ati ”Ntawe uzi ibiri imbere, hari igihe twazongera guhura. Gusa naje hano ndi umunyamahanga mpavuye ndi inshuti, Imana ibahe umugisha”.

Ibi bibaye mu gihe mu cyumweru gishize, uyu mutoza yari yemereye itangazamakuru ko yagiranye ibiganiro n’igihugu cya Syria agisaba kumuha umwanya wo gusoza imikino y’igikombe cya CHAN 2018.

Hey yari yahawe akazi tariki 21 Weruwe 2017 ahabwa amasezerano y’umwaka umwe washoboraga kongererwa hagendewe ku musaruro yari kuba yaragaragaje  bigakorwa mbere y’amezi abiri kugira ngo umwaka wuzure. Mu mezi 10 yari amaze, Hey yatoje  imikino 15, atsinda imikino 6, anganya 5, atsindwa ine.

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.