Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

Angola n’u Rwanda baritegura gusinya amasezerano ku mutekano

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya May 17, 2018

Minisitiri w’Umutekano muri Angola, Dr Angero de Barros Veiga, avuga ko igihugu ke kitegura gushyira umukono ku masezerano atandukanye, arimo agamije imikoranire n’ubufatanye n’u Rwanda mu nzego zirimo gukorana mu by’umutekano.

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston uwa kane uhereye iburyo na Dr Angero uwa gatanu uhereye iburyo n’abandi bayobozi

Dr Angero yabivugiye ku kicaro cya Minisiteri y’Ubutabera  mu Rwanda ejo hashize, hari mu biganiro we n’intumwa ayoboye barimo abahagarariye inzego z’iperereza, abinjira n’abasohoka n’abandi bagiranye na Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston wabakiriye, bagirana ibiganiro byibanze  ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Mu butumwa bwe, Minisitiri Dr Angero asanga ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano ibihugu byombi byumvikanyeho, azafasha mu bikorwa byo kunoza no gushimangira ubufatanye bwari busanzwe hagati y’u Rwanda n’igihugu cy’Angola.

Ati “Amasezerano twiyemeje ko tugiye gushyiraho umukono mu gihe cya vuba, azagena imirongo migari ibihugu byombi byiyemeje gufatanyamo, arimo arebana no gukorana n’inzego zishinzwe umutekano nka polisi,  ahanini mu nzego z’ubugenzacyaha, mu rwego rw’abinjira n’abasohoka, harimo  gufatanya mu byo gutanga amahugurwa, kongera ubushobozi, ubufasha mu bya tekenike n’ahandi.

Avugana n’itangazamakuru, Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston, yavuze ko ubufatanye hagati y’Angola n’u Rwanda  ari ibisanzwe, asobanura ko amasezerano ibihugu byombi byitegura gusinya, ashingiye ahanini ku guhererekanya amakuru no kubaka ubushobozi, cyane ko Angola ari igihugu gifite ubunararibonye mu nzego zitandukanye bityo u Rwanda rukaba rwabigiraho, nk’uko na bo bakwigira ku Rwanda.

Ati  Ubusanzwe umubano w’Angola n’u Rwanda uhagaze neza,  amasezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byitegura gusinya  ashingiye  ku nzego za Polisi, RCS,  RIB ifite mu nshingano ubugenzacyaha n’izindi nzego, ku buryo nashyirwa mu bikorwa  azakemura bimwe mu bibazo birimo  kumvikana, guhererekanya abanyabyaha, ubusanzwe bakoraga ibyaha  muri Angola bagahungira mu Rwanda, cyangwa babikoraga mu Rwanda bagahungira muri Angola’’.

Minisitiri Angero n’intumwa ayoboye basuye Polisi y’Igihugu, Isange One Stop Center, Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), na laboratwari y’igihugu ishinzwe gufasha ubutabera mu gutanga ibimenyetso by’ikoranabuhanga.