Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Amwe mu mateka ya Sinach uzataramira i Kigali

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 09-03-2018 saa 09:14:50
Umuhanzikazi Sinach ukomoka muri Nigeria

Icyamamare Sinach ni umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba ku ya  1 Mata 2018 azaririmbira i Kigali mu gitaramo cy’umuhanzi Patient Bizimana.

Umuhanzikazi Sinach ukomoka muri Nigeria

Uyu muhanzikazi ubusanzwe yitwa  Sinachi Kalu Joseph akaba yaravukiye ahitwa Ebonyi akaba yarashakanye n’uwitwa Joe Egbu.

Sinach ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba ari  n’umuyobozi w’abaramyi mu itorero ryitwa «Believers Loveworld International».

Azwi ku ndirimbo nyinshi zijyanye no kuramya no guhimbaza zirimo iyitwa «Waymaker», «I know who I am», “Great are you Lord”, “Rejoice”, “Precious Jesus”, “This is my season”, “Awesome God” n’izindi.

Sinach yahawe ibihembo byinshi kandi kubera ukuntu indirimbo ze zo kuramya no guhimbaza Imana zagiye zikoreshwa mu bihugu binyuranye kugeza  aho zihindurwa mu zindi ndimi.

Mu 2016 yahawe igihembo cy’umuntu wageze ku bikorwa by’indashyikirwa ahabwa igihembo nk’ikigeze guhabwa  Joyce Banda wayoboye Malawi kugeza mu 2014, Musenyiri Desmond Tutu wo muri Afurika y’Epfo waharaniye uburenganzira bw’ikiremwa muntu gusa hari n’abandi bahawe ibihembo nk’ibyo.

Muri uwo mwaka kandi muri Kenya mu irushanwa rya Groove Awards Sinach yahembwe igihembo cy’umuhanzikazi wahize abandi mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza bo   muri Afurika y’Uburengerazuba.

Igitaramo azaririmbamo cya  Patient Bizimana kiba buri mwaka ku munsi mukuru wa Pasika ubwo haba hizihizwa izuka rya Yesu.

Mu kiganiro Patient Bizimana aheruka kugirana n’itangazamakuru yavuze ko   Aimé Uwimana na Israel Mbonyi bazamushyigikira muri icyo gitaramo.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.