Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Amwe mu mateka ya Ndera mu gihe cya Jenoside

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya 13-04-2018 saa 09:02:55

Imyaka 24 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye. Buri gace kagira amateka yako ariko i Ndera haherereye mu karere ka Gasabo hazwi cyane nk’ahari ibitaro by’abafite uburwayi bwo mu mutwe. Mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi abo barwayi nabo ntibabarebeye izuba. I Ndera habereye agahomamunwa kuko mu ijoro ryo ku ya 6 rishyira ku ya 7 Mata 1994 Abatutsi amagana n’amagana bahise batangira kwicwa mu gitondo.

Abaturage b’Umurenge wa Ndera bibutse banashyira indabo ku nzibutso z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ku ya 7 Mata 1994, Abatutsi bahungiye ku bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera. Muri icyo gihe, ibi bitaro byayoborwaga n’abihayimana bo mu muryango w’abafurere b’urukundo (Frere de la charite). Ku ya 11 Mata 1994, inzirakarengane zigera ku gihumbi zari zarahungiye mu Iseminari nto ya Ndera, zarishwe. Ku ya 17 Mata 1994, abarenga 20 000 bari bahungiye ku bitaro, barishwe. Abasirikare b’Ababiligi boherejwe gutabara, ariko batabaye abanyamahanga gusa, basiga Abatutsi bicwa  n’interahamwe ndetse n’abasirikare.

Ibyabaye i Ndera ni ikimenyetso cy’uburyo umuryango mpuzamahanga watereranye abicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ndera iri mu karere ka Gasabo kagizwe n’icyahoze ari amakomini ya Kacyiru, Rubungo, Gikoro, Gikomero na Rutongo. Mbere ya 1994, Gasabo ahanini yari igizwe n’igice kitari umugi uretse icyari komini ya Kacyiru.

Akarere ka Gasabo kari gatuwe n’umubare munini w’Abatutsi, benshi muri bo bakaba barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tariki 11 Mata 2018, Visi-Perezida wa Sena Gakuba Jeanne d’Arc yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Ndera mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka  (walk to remember) rwatangiriye ahazwi nko kuri ‘15’ ruza gusoreza ku ishuri rya ‘Petit Seminaire Saint Vincent’, aho bashyize indabo ku rwibutso ruri muri iri shuri.

Nyuma, bakomereje mu kigo kivura indwara zo mu mutwe ‘Caraes Ndera’ naho bashyira indabo ku rwibutso.

Izi nzibutso zombi zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku bihumbi 32, yiganjemo Abatutsi bageragezaga guhungira muri ‘Caraes’ n’ishuri rya ‘Petit Seminaire’.

Umwanditsi:

Amani Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.