Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Amwe mu mateka ya Haile Selassie indorerwamo y’abarasita

Yanditswe na admin

Ku ya 27-10-2017 saa 08:43:38
Natty Dread umwe mu bazaririmba mu gitaramo cyo kwibuka Haile Selassie

Haile Selassie   yavutse yitwa Tafari Makonnen Woldemikael avuka ku ya   23 Nyakanga 1892 yitaba Imana ku ya 27 Kanama 1975.

Selassie yabaye umuyobozi ukomeye muri Ethiopia kuva 1916 kugeza mu 1930 no kuva 1930 kugeza mu  1974 aba umwami w’abami w’icyo gihugu.

Yabaye kandi umuyobozi w’umuryango uhuje ibihugu by’Afurika  kuva ku ya 25 Gicurasi  1963 kugeza ku ya 17 Nyakanga 1964.

Natty Dread umwe mu bazaririmba mu gitaramo cyo kwibuka Haile Selassie

Kuva ku ya 5 Ugushyingo 1966 kugeza ku ya 11 Nzeri 1967 yabaye  umwe mu bari bagize  ubwami bwa Solomon “ Solomonic Dynasty”.

Mu 1963, Haile Selassie yagiranye amakimbirane n’u Butaliyani hababo  intambara hagati ya Ethiopia n’u Butaliyani ariko ntibigeze bamutsinda.  Ubutegetsi bwe bwaje kurwanywa cyane dore ko bamwe bamushinjaga kwikubira ubutegetsi no gukandamiza abo ayobora (Nta bwisanzure).

Haile Selassie wigeze kuba umwami w’abami

Urubuga rwa  en.wikipedia.org, Imvaho Nshya ikeshya aya makuru ruvuga ko abarasita basaga miliyoni enye bo ku isi bose bafata Haile Selassie nka mesiya   wicishije bugufi agaruka ku isi.

N’ ubwo uburasita (Rastafari) bwatangiriye muri Jamaica mu 1930 ntibyabujije ko Haila Selassie afatwa uko kandi akomoka muri Ethiopia.

Haile Selassie kandi ubuzima bwe bwose yasengeraga mu itorero rya Orthodox. Izina Haile Selassie yarihawe abatizwa mu bwana bwe.  Tafari ni izina yahawe risobanura umuntu wubashywe cyangwa utinyitse. Yavukiye mu gace kitwa “Ejersa goro” mu ntara yitwa Harar. Nyina yitwaga Yeshimebet Ali Abba Jifar naho se we yitwaga Makonnem Woldemikael Gudessa akaba yarabaye umuyobozi w’intara ya Harar.

Mu  Rwanda mu rwego rwo kwibuka Haile Selassie ku ya 2 Ugushyingo mu mujyi wa Kigali  hazabera igitaramo.

Abahanzi barimba mu njyana ya Reggae bazaba bakirimo ni uwitwa Jah Bone D, Natty Dread, Best Sound, 2T Reggaeman, Holly Jah Doves  n’itsinda rya Strong Voice.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.