Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Amikoro make no kutagira ibipimo ku isonga mu bidindiza SDGs

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 07-06-2019 saa 14:48:35
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Sustainable Development Goals Center for Africa gikurikirana ishyirwa mu bikorwa rya SDGs muri Afurika, Dr Belay Beyashaw, aganira n'abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kamena 2019, i Kigali.

Kuva kuwa 12 Kamena u Rwanda ruzakira inama nyafurika y’iminsi itatu yiga ku rugendo rw’imyaka itatu ishize hatangiye gushyirwa mu bikorwa Intego z’Iterambere Rirambye zizwi nka SDGs.

Izo ntego uko ari 17, zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2015, mu cyerekezo wihaye cya 2030, zikaba zirimo guhashya ubukene, kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye, kugabanya ubusumbane, guteza imbere imijyi, guhashya inzara, guteza imbere uburezi, ibikorwa remezo n’inganda, amahoro n’ubutabera n’inzego zikomeye, n’ibindi.

Inzobere zakusanyije amakuru mu bihugu by’Afurika 21, zagaragaje ko amikoro make ari yo aza ku isonga mu gutuma SDGs zidashyirwa mu bikorwa neza ndetse bikanabangamira ikurikiranabikorwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Sustainable Development Goals Center for Africa gikurikirana ishyirwa mu bikorwa rya SDGs muri Afurika, Dr Belay Beyashaw, avuga ko buri mwaka hagaragara icyuho cy’ingengo y’imari kiri hagati ya miliyari 500 na miliyari 1000,2 z’Amadolari.

Dr Belay Beyashaw ufite ibiro mu Mujyi wa Kigali yabwiye itangazamakuru ati, “Icyo cyuho gikoma mu nkokora ishyirwa mu bikorwa rya SDGs,” agasanga umuti waba kunoza imisoreshereze ndetse no gushishikariza abikorera gushora imari mu nzego zikiri inyuma mu ishyirwa mu bikorwa rya SDGs.

Dr Belay Beyashaw, aganira n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kamena 2019, i Kigali.

Imwe mu ngingo zizaganirwaho muri iyo nama igiye kubera mu Rwanda (kuwa 12-14 Kamena), ni ukureba uko haboneka amafaranga afasha mu gushyira mu bikorwa ibyo umugabane wiyemeje.

Ibihugu bikennye byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara biri inyuma mu kubahiriza SDGs, ugereranyije n’ibyo mu Majyaruguru y’Umugabane bikize birimo Algeria, Tunisia na Maroc.

Ndahiro Donald, Umujyanama mu by’ubuhinzi n’ubworozi ndetse no kwihaza mu biribwa wa Dr Belay Beyashaw, avuga ko iyi nama yitezweho byinshi, kuko imbogamizi zihari zigumyeho SGDs zitazagerwaho.

Ati, “Uko bigaragara hari intego zimwe zashoboye kugerwaho ariko hari izindi nyinshi cyane, ibintu bikomeje uko biri ubu ngubu zitazagerwaho.”

Usibye iki bazo cy’ingengo y’imari y’ibihugu usanga idafasha uko bikwiye mu ishyirwa mu bikorwa rya SDGs, Ndahiro avuga ko hari n’ikibazo gikomeye cyo kutagira ibipimo bifatika bishingirwaho mu kureba aho ishyirwa mu bikorwa rya SDGs rigeze.

Ati, “Nta makuru ahari, cyangwa se ibipimo bigenderwaho kugira ngo abantu bamenye uburyo birimo kwitwara, ibyo bipimo ntabwo bihari, ugasanga hari nk’intego wenda 3 kuri izo 17 bigaragara ko umugabane w’Afurika utazashobora kugeraho ibintu bikomeje gutya. Izindi ntego 10 kuri 13 bigaragara ko hari amakuru yashingirwaho muri ibyo bipimo, biragaragara ko bikiri inyuma, nanone bikomeje uko biri ubu ngubu ntabwo byazagerwaho.”

Uyu mugabo na we agaruka ku kibazo cy’amikoro, akavuga ko nubwo ibihugu by’Afurika byiyemeje gushyira mu bikorwa SDGs hari imbogamizi yo kutamenya aho ingengo y’imari igomba kuva.

Ati, “Hari imbogamizi z’amafaranga akenewe, menshi cyane, yo kuzishyira mu bikorwa, ugasanga nta buryo buhamye buhari bugaragaza uko amafaranga azaboneka n’abazayagiramo uruhare kuko intego zijya kujyaho zari zishingiye ku bufatanye bw’Isi, bw’inzego nyinshi zitandukanye ariko usanga nyuma yo kubyemeza bitagaragara neza uburyo habazwa neza abatakoze inshingano zabo.”

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye iki kiganiro

Yunzemo ati, “Ikindi, usanga Afurika ari umugabane uri inyuma cyane ugereranyije n’indi migabane, ku bipimo, ubushakashatsi bwagaragaje ko muri Afurika ibihugu 2/3 ku bijyanye n’ibipimo by’imibereho y’abaturage, uburezi, ubuzima, amafaranga abaturage binjiza, usanga bikiri inyuma cyane, ubwo bushakashatsi rero buzashyirwa ahagaragara muri iyo nama.”

Iyo nama y’iminsi itatu igiye kubera mu Rwanda, izahuriza hamwe abantu babarirwa mu bihumbi 2 barimo Abanyafurika n’abanyamahanga, abo mu nzego za Leta n’abo mu miryango mpuzamahanga, imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera, abashakashatsi n’abo muri sosiyete sivile.

Inzobere zizaganira ku mbogamizi zigaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya SDGs, harebwe uko ingengo y’imari yakwiyongera, bityo haboneke amafaranga ashorwa mu burezi, ubuzima, amazi meza n’ibindi.

Abateguye iyi nama bavuga kandi ko hazarebwa n’uburyo ibarurishamibare rikorwa, ndetse n’uruhare rwa banki z’ibihugu mu ishyirwa mu bikorwa rya SDGs.

Ku munsi wa nyuma w’inama, kuwa 14 Kamena 2019, biteganyijwe ko hazaba hari abayobozi b’ibihugu batandatu, bafatanye n’inzobere kurebera hamwe uko inzitizi zigaragara zakurwa mu nzira.

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.