Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Ambasaderi wa Ethiopia yashimye intambwe y’u Rwanda mu buringanire

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 02-06-2018 saa 07:31:27
Perezida wa Sena Makuza Bernard na Ambasaderi wa Ethiopia mu Rwanda Lulit Zewdie Gebremariam (Foto Twagira W.)

Ambasaderi Lulit Zewdie Gebremariam wa Ethiopia mu Rwanda ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, yatangaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe mu buringanire.

Perezida wa Sena Makuza Bernard na Ambasaderi wa Ethiopia mu Rwanda Lulit Zewdie Gebremariam (Foto Twagira W.)

Amb.  Zewdie uhagarariye igihugu cya Ethiopia mu Rwanda  nyuma yo kwakirwa na Perezida wa Sena yabwiye itangazamakuru ko  Ethiopia  ari igihugu gisanzwe  kibana kandi gikorana neza n’u Rwanda. Yasobanuye ko ubwo bufatanye bushingiye ahanini ku masezerano y’imikoranire ibihugu byombi byamaze gushyiraho imikono.

Ati Urebye, umubano wacu n’u Rwanda ushingiye ahanini mu bufatanye mu birebana n’ubucuruzi, uburezi n’ubuzima. Ikindi nashimye ku gihugu cyanyu, ni uko u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu bijyanye n’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore kandi  natwe turabishima, kuko tuzavanamo  amasomo meza”.

Perezida wa Sena, Makuza Bernard, avuga ko umubano w’u Rwanda n’igihugu cya Ethiopia ari ntamakemwa, kandi ngo ibihugu byombi bizakomeza gukorana kugira ngo umubano w’ibihugu byombi urusheho kunozwa.

Perezida wa sena asanga umutwe wa sena by’umwihariko Inteko Ishinga Amategeko yariyemeje gutanga umusanzu mu gushimangira uwo mubano hagati y’igihugu byombi.

Akomeza agira ati  “Twiyemeje umusanzu wacu mu gutuma umubano wacu n’igihugu cya Ethiopia urushaho kuba mwiza, ikindi Ethiopia nk’igihugu cyateye imbere mu birebana no gutwara abantu mu kirere no gukanika indege, u Rwanda rwoherezayo abanyeshuri kwiga iby’indege no kuzikanika. Ni igihugu dushobora kugira ibyo twigiraho  byinshi, kimwe nuko na bo hari ibyo bakwigira ku Rwanda”.

Ibiganiro hagati ya Perezida wa Sena Bernard Makuza na Ambasaderi wa Ethiopia mu Rwanda byibanze ku mubano w’ibihugu byombi muri ibi bihe, haba mu rwego rwa politiki, ubutwererane, ubucuruzi na dipolomasi.

 

Umwanditsi:

TWAGIRA WILSON

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.