Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Amb Gatete yasobanuye ibikinozwa ngo gari ya moshi Isaka-Kigali yubakwe

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 11-12-2018 saa 16:44:32
Minisitiri w'Ibikorwa Remezo Amb. Gatete Claver, ibumoso na Minisitiri Eng. Isaack Kamwelwe ushinzwe Ibikorwa, Ubwikorezi n'Itumanaho muri Leta Zunze Ubuwmwe bwa Tanzania (Foto James R)

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, aravuga ko hategerejwe ikorwa ry’inyigo y’umushinga wa gari ya moshi izahuza Isaka (Tanzania) na Kigali.

Yabibwiye itangazamakuru nyuma y’ibiganiro n’itsinda rya Tanzania riyobowe na Minisitiri ushinzwe Imirimo, Ubwikorezi n’Itumanaho, Eng. Isaack Kamwelwe.

Amb. Gatete yagize ati “Icya mbere cyo hari ukugira ngo twumvikane uko uyu mushinga uzakorwa, kuko uzaba uva mu gihugu kindi cya Tanzania ujya mu gihugu cy’u Rwanda, abazawukora ni bande, uzakorwa ute.”

Nyuma yo kumenya uko umushinga uzakorwa, Ambasaderi Gatete avuga ko hakenewe amafaranga agomba kuva hanze kuko ari umushinga uhenze.

Ati, “Nta bwo ari amafaranga make, ni na yo mpamvu twifashishije Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) kugira ngo idufashe, noneho no gushyiraho uburyo bwakorohereza Leta zombi ndetse no kuzanamo umufatanyabikorwa kugira ngo turebe ko ishobora kuba yaduha (AfDB) uburyo, itugira inama ku buryo byakorwa kandi ikadufasha no kugira ngo ayo mafaranga dushobore kuba twayabona hanze kuko yose nta bwo azava mu bihugu byacu kuko tubona inguzanyo mu mabanki agiye atandukanye, ayo ni yo adufasha kugira ngo tubone ikizadufasha kuri uwo mushinga, bishobotse ku mafaranga ahendutse.”

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Amb. Gatete Claver, ibumoso na Minisitiri Eng. Isaack Kamwelwe ushinzwe Ibikorwa, Ubwikorezi n’Itumanaho muri Leta Zunze Ubuwmwe bwa Tanzania (Foto James R)

Ku gihe cyo gushyiraho ibuye ry’ifatizo cyari gitegerejwe muri uku kwezi (Ukuboza 2018), Minisitiri Gatete yavuze ko byabaye bihagaze kuko hakiri ibyangombwa bitarashyirwa ku murongo.

Ati “Kujya gutangiza umushinga bikenera ibintu byinshi cyane, ni na byo tumaze igihe tuganira, yaba mu kwezi kwa cumi gushize, yaba na mbere yaho, n’uyu munsi ni byo twaganiragaho. Ni ukuvuga ngo akazi kose kagombye kuba karangiye, ni yo mpamvu aha ng’aha mu itangazo twashyizemo ko hari ibintu bimwe tugomba kugisha inama kuko igihe Abakuru b’Ibihugu byombi bari bagennye turebe uko twakigizayo gato kugira ngo akazi kamwe kagomba gukorwa kabanziriza ibuye ry’ifatizo kabanze karangire.

Ni kimwe mu byo tuzagisha inama Abakuru b’Ibihugu kugira ngo noneho batwemerere noneho twongereho igihe gito, icyo gihe bakitwemereye ni bwo twatangaza igihe gishoboka cyo kugira ngo abakuru b’ibihugu bazashyireho ibuye ry’ifatizo batangiza uyu mushinga, twarangije akazi kose k’ibanze.”

Ku ruhande rwa Tanzania, Minisitiri Eng. Isaack Kamwelwe, yavuze ko abagenzuzi bamaze kugaragaza ingano y’amafaranga akenewe muri uwo mushinga ariko impande zombi zigomba kubanza gutekereza cyane nyuma yo gushora imari. Ati “Tugomba gutekereza nyuma yo gushora imari, uko tuzagaruza ayo twashoye, dukeneye kumenya imodoka zizakoreshwa n’aho zizava, nyuma niturangiza ni bwo tuzavuga ngo twateye intambwe yo gusaba inama Abakuru b’Ibihugu byacu.”

Impande zombi zagaragaje kandi ko hakomeje umushinga wo kubaka inzira y’umuhanda wa Gari ya Moshi uva Dar es Salaam ugera Morogoro wa Kilometero 300, ugeze ku kigero cya 37% n’uwa Morogoro ugana Makutupora wa kilometero 422 nawo uri ku kigero cya 4.6% ari nawo uzagera Tabola na Isaka kugera Rusumo na Kigali mu Rwanda.

Uyu muhanda wa Gari ya Moshi numara kubakwa, witezweho koroshya ubuhahirane hagati y’impande zombi, cyane cyane mu kugabanya igiciro cy’ubwikorezi abacuruzi bagifite ku mpande zombi.

Miliyari 1,3 z’amadolari, ni yo uruhande rw’u Rwanda rusabwa mu kubaka uyu muhanda wa gari ya moshi.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.