Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Amazi meza yagejejwe ku baturage 87.4% bavuye kuri 26.3% mu 1994

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 22-07-2019 saa 11:09:41
Uruganda rurimo kubakwa mu Karere ka Bugesera

Mu myaka 25 ishize u Rwanda rubohowe n’abari Ingabo za RPA-Inkotanyi, Abanyarwanda bateye intambwe mu kugezwaho amazi meza na serivisi z’isukura.

Uyubozi bwa WASAC bwishimira ko muri uku kwezi hizihijwe isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 25, hari intambwe ishimishije yatewe mu kongera ingano y’amazi, kubaka ibikorwa remezo biyakwiza mu gihugu ndetse no kuyegereza abaturage.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC Aimé Muzola (ibumoso), ari kumwe n’abakozi bakoraga uruganda rw’i Bugesera

Ubushakashatsi bwa 5 ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5) bwa 2016/2017 bugaragaza ko ubu Abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza bageze kuri 87.4% bavuye kuri 26.3% bayagezwagaho mu 1994 na mbere yaho.

Gusa abatunze amazi mu bibanza byabo bavuye ku kuri 2.6 mu mwaka wa 1994 ubu bageze ku 9.4%. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko muri rusange 27% by’ingo zo mu gihugu zikoresha iminota iri munsi ya 5 ngo zigere ahari amazi meza, mu gihe 61% ari zo zikoresha iminota iri munsi ya 15.

Ingano y’amazi yatunganywaga ku munsi yavuye kuri meterokibe 78,040 mu 1994 none ubu ageze kuri meterokibe 267,660 zikwizwa mu mu gihugu hose buri munsi.

Ingo zigerwaho na serivisi z’isukura zavuye kuri 74.5% mu 2010 zigera kuri 86.2% kugeza ubu.

Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko mu 2024 Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi meza na serivisi z’isukura ku kigero cya 100%.

Ubukangurambaga ku gukoresha amazi meza, isuku n’isukura bikorwa n’inzego zinyuranye

Hongerewe imbaraga mu mishinga itanga amazi meza

Umukozi ushinzwe igenamigambi mu Kigo k’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) Hategekimana Samson, avuga ko ibyagezweho ari umusaruro w’imbaraga Leta ishyira mu igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa by’imishinga inyuranye.

Yagize ati: “Guhera mu mwaka wa 2017 Leta y’u Rwanda yongereye ingengo y’imari bifahsa mu kubaka inganda n’imiyoboro by’amazi hirya no hino mu gihugu. Byatumye hubakwa hanasanwa imiyoboro itandukanye ndete hongerwa n’ingano y’amazi.”

Mu myaka 25 ishize hubatswe inganda nshya 15 zitanga meterokibe 157,340 z’amazi ku munsi, havugururwa n’izindi nganda 10 zongererwa n’ubushobozi.

Mu kongera amazi mu Mujyi wa Kigali hubatswe uruganda rwa Nzove ya II rutanga meterokibe 40,000 z’amazi ku munsi

Hubatswe kandi Uruganda rushya rwa Nzove ya I rutanga meterokibe 40,000 rushobora kongererwa ubushobozi rukageza kuri meterokibe 65,000. Ingano y’amazi akwizwa muri Kigali muri rusange asigaye angana na meterokibe 145,000 k’umunsi.

Ibigega byo mu mu ruganda rwa Nzove

Mu kongera amazi mu yindi mijyi, hari umushinga witiriwe Ikiyaga cya Victoria (Lake Victoria Water Supply and Sanitation/ LV WATSAN Phase II) ukomeje gufasha Abanyarwanda kugerwaho n’amazi meza mu mijyi yo mu ntara enye z’Igihugu.

Mu karere ka Kayonza, hari uruganda rwa Muhazi/LVWATSAN rutanga meterokibe zigera ku 2 800 buri munsi. Hubatswe kandi umuyoboro w’amazi wa kilometero 12.5 ugera ku kigega kibika meterokibe 1 000 ndetse n’imiyoboro y’amazi yashyizwe mu mugi ireshya na kirometero 30.

Mu Karere ka Nyanza hubatswe uruganda rwa Mpanga rutanga meterokibe 5,300 ku munsi, n’imiyoboro y’amazi ivuye ku ruganda yerekeza ku kigega kizigama meterokibe 2,000, n’indi miyoboro ikwiza amazi mu Mujyi wa Nyanza igera ku birometero 50.

Mu karere ka Nyagatare hubatswe ikigega n’uruganda rwa Mirama rutunganya amazi ku mugezi w’Umuvumba hafi n’Umujyi wa Nyagatare rutunganya meterokibe zigera ku 2,400 ku munsi.

Hubatswe uruganda rwa Muhazi ya I rutanga meterokibe 3,960 ku munsi rukwiza amazi mu Karere ka Rwamagana n’aka Kayonza

Mu Karere ka Rusizi huzuye uruganda rwitwa LITIRO rutanga meterokibe 5,200 z’amazi meza azamurwa muri Giheke-Kamembe-Nkanka. Ku Nkombo muri aka karere na ho hubatswe uruganda rufite ubushobozi bwo gutanga meterokibe 720 ku munsi.

Mu Karere ka Nyaruguru na ho hubatswe uruganda rwa Nyabimata rutanga meterokibe 1,500 ku munsi n’urwa mata rutanga meterokibe 500; mu Karere ka Ngoma hubatwe urutanga meterokibe 720, I Muhanga hubakwa urutanga meterokibe 2,880.

Mu kwita ku duce tutagira amazi kurusha utundi, WASAC yubatse uruganda rwa Kanyonyomba mu karere ka Bugesera, rutanga meterokibe 5 000 ruzajyana amazi i Gashora na Rweru. Hubatswe n’uruganda rwa Ngenda rwutanga meterokibe 4,840.

Hatangiye n’umushinga wo kubaka uruganda rwa Kanzenze ruzatanga meterokibe 40 000 ku munsi, izigera kuri 30 000 zikoherezwa i Kigali naho 10.000 zikoherezwa mu Bugesera ubu rugeze ku kigero cya 50%, uruganda rwa Gihira ruzatanga meterokibe 15,000 mu Karere ka Rubavu, urwa Mwoya ruzatanga meterokibe 3,000 mu karere ka Rusizi.

Uruganda rurimo kubakwa mu Karere ka Bugesera

Hategeganyijwe kandi uruganda rwa Sake rutanga meterokibe 6,000 ku munsi mu Karere ka Ngoma, uruganda rwa Ngoma ruzatanga meterokibe 12,000 muri Nyagatare , Muhazi ruzagemurira Akarere ka gatsibo meterokibe 10,000, uruganda rwa Kagaga ruzubakwa i Muhanga ruzatanga meterokibe 9,000, urwa Mushogoro ruzatanga meterokibe 7,000 muri Karongi, urwa Busogwe rwa meterokibe 12,000 mu Karere ka Nyanza n’urwa Mwange rubarizwa i Gicumbi.

Imiyoboro y’amazi yaragutse iranavugururwa

Imiyoboro y’amazi mu migi y’u Rwanda yiyongereye ivuye ku birometero 1,683 mu mwaka wa 1994 igera ku birometero 12,190 mu mwaka wa 2019, mu gihe mu cyaro igeze ku birometero 12,459.

Mu miyoboro yubatswe harimo uwubatswe n’Umushinga wo gukwiza amazi n’ibikorwa by’isukura mu cyaro (PNEAR II) wubatse ibirometero 447 mu turere dutandatu ari two Musanze, Rulindo, Gicumbi, Rutsiro, Karongi na Nyamasheke.

Umushinga PEAMR (Projet d’Eau et d’Assainissement en milieu Rural) wubatswe ibirometero 269 bigeza amazi meza ku baturage 158,225 bo mu karere ka Gatsibo, Nyagatare, Huye, Nyanza, Gisagara, Ruhango, Kamonyi, Rusizi na Nyamasheke.

Binyuze mu mushinga PEPAPS wo gukwiza amazi meza n’ibikorwa by’isukura mu Majyepfo y’u Rwanda, hubatswe ibirometero 628 bigeza amazi meza ku baturage 298,246 bo mu karere ka Nyaruguru, Gisagara n’aka Huye.

Umushinga WASH (Water, Sanitation and Hygien) wubatse ibiromotero 646 bikwiza amazi meza mu baturage 522,669 batuye mu Karere ka Burera, Musanze, Nyabihu n’aka Rubavu.

Binyuze mu Mushinga FEA (Fond de l’ Eau et Assainissement) hubatswe ibirometero 86 byakwije amazi mu baturage 50,540 bo mu Karere ka Nyamagabe n’aka Nyaruguru.

Umushinga w’Abayapani babinyujije muri JAICA ugamije kongera amazi mu Burasirazuba bw’u Rwanda wubatse umuyoboro w’ibirometero 92 ukwiza amazi meza mu baturage 63,000 bo mu Karere ka Kirehe n’aka Ngoma.

Mu Karere ka Rulindo hubatswe kandi ibirometero 868.6 byakemuye ikibazo k’ibura ry’amazi meza ku baturage 323,045. Hubatswe ibindi birometero 637.7 bigize imiyoboro 12 igeza amazi meza ku baturage 335,306: Ruhashya-ntyazo, Muyaga-Hakani, Mageragere-Nyaruyenzi, Ntoma-Musheri , Nyabizi -Butaro, Bureranyana-Tanda, Kivomo-Bigeyo, Kanyonyomba-WSS, Murama-Rwamiko-Bukure, Gihengeri-Ngarama, Ntwari-Kayenzi, uwa wo guha amazi ibitaro bya Gatonde na Gatunda.

Hubatswe umuyoboro wa Musheri ufite uburebure bwa kirometero 98, uha amazi abaturage ibihumbi 45 bo muri Matimba, Musheri na Karangazi.

Harangiye kandi umuyoboro wa Butaro-Nyabizi mu Karere ka Burera ufite ibirometero 35 uha amazi abaturage ibihumbi 12.

Ku bufatanye n’abaterankunga, WASAC imaze no kubaka amariba agera ku 1 000 mu gihugu hose.

Muri ayo mariba harimo agera kuri 58 yacukuwe mu Ntara y’Amajyaruguru, n’andi yagiye mu Burasirazuba nko mu karere ka Nyagatare, Kayonza, Gatsibo na Kirehe aho atanga amazi ku baturage barenga 100 000.

Imishinga ikorwa ubu igomba kujyana n’igihe

Mu rwego rwo kubaka ibikorwa remezo biramba, WASAC yatangiye imishinga yo kongera imiyoboro yari mito (upgrading), gusana ishaje (rehabilitation) no kwagura (extention) cyangwa kugeza amazi aho ataragezwa hagenewe guturwa cyangwa gukorerwa ibikorwa bikeneye amazi.

Mu Mujyi wa Kigali hatangiye umushinga wo gusana no kwagura imiyoboro y’amazi ifite ibilometero 568 uzarangira muri 2020.

Hari kandi umushinga Leta y’u Rwanda ifatanyije n’u Buyapani, ugamije kugabanya igihombo cy’amazi meza apfa ubusa ataragera ku bagenerwabikorwa akava kuri 38.9% akagera nibura kuri 25% bitarenze mu 2024.

Imiyoboro irimo kubakwa izaba ifite ikoranabuhanga ryitwa ‘SCADA system’ (Supervisory Control and Data Acquisition System) igenzura imiyoboro, amazi ari mu kigega, ayakoreshejwe n’ahari ikibazo k’ingufu nyinshi zishobora kwangiza amatiyo kugira ngo zigabanywe.

Hatangiye n’ibikorwa byo kubaka imiyoboro mu migi 6 yunganira uwa Kigali hazasanwa kandi hagurwe ibirometero bigera kuri 1,112. Mu Mujyi wa Rubavu harimo umushinga wo gusana uruganda rwa Gihira rusanzwe rutanga meterokibe 8000 z’amazi ku munsi no kubaka uruganda rushya ruzatanga meterokibe 15000. Hazasanwa n’imiyoboro y’ibirometero 119.

Muri Muhanga n’indi mirenge yo muri Ruhango na Kamonyi hazakorwa imiyoboro y’ibirometero 205. Mu Mujyi wa Huye hazubakwa imiyoboro y’amazi ya kirometero 12 n’ibirometero 163 mu nkengero z’umugi.

Akarere ka Rusizi kazubakwamo imiyoboro y’ibirometero 237. Mu Mujyi wa Musanze hazubakwa ibirometero 47, n’ibirometero 115 bizakwizwa no mu nkengero z’umugi. Umujyi wa Nyagatare hazatunganywa umuyoboro w’ibirometero 43.

Mu bijyanye n’isukura, hamaze kubakwa inganda enye zitunganya imyanda ari zo urwa Gicumbi, urwa Nyanza, urwa Nyagatare n’urwa Kayonza.

Biteganyijwe ko hari n’izindi zizubakwa mu Mujyi wa Musanze, Karongi, Rusizi na Rubavu mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu duce twegereye Ikiyaga cya Kivu.

Hategenyijwe kandi uruganda rutunganya imyanda rwa Kigali ruzubakwa i Masaka, gusana inganda 15 zitunganya imyanza ndetse no kubaka uruganda runini rutunganya amazi yanduye (Kigali centralized sewerage system).

Umuyobozi Mukuru wa WASC yerekana uko amazei agenzurwa mu ruganda rwa Nzove

Uruganda rw’amazi rwa Nzove rwagize uruhare rukomeye mu kongera ingano y’amazi mu mujyi wa Kigali

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.